Ikipe y’Igihugu y’Abagore y’u Rwanda muri Sitting Volleyball, yageze muri ¼ cy’Igikombe cy’Isi kiri kubera i Cairo mu Misiri, aho izahura n’iya Brésil ku wa Kane, tariki 16 Ugushyingo 2023, mu gihe mu bagabo bagiye guhatanira umwanya.
Muri rusange amakipe 10 ni yo yitabiriye iyi mikino, bityo u Rwanda ruza ku mwanya wa gatatu mu itsinda A, aho ruzahura na Brésil yabaye iya kabiri mu itsinda B; ni umukino uteganyijwe ku wa Kane, tariki 16 Ugushyingo 2023 saa 15:30 z’amanywa.
Abagore b’u Rwanda babigezeho nyuma yo gusoreza ku mwanya wa gatatu mu itsinda A aho mu mikino ine bakinnye batsinzemo ibiri ya Misiri na Mongolia, batsindwa indi ibiri y’u Budage n’u Bushinwa; ni mu gihe iyi kipe y’Igihugu isanzwe ari nayo ya mbere muri Afurika ikomeje gushaka uko yaguma kuri uwo mwanya wa mbere.
Ni mu gihe mu cyiciro cya basaza babo, Ikipe y’Igihugu yu Rwanda yatsinzwe n’iya Misiri amaseti 3-0 bituma batagera muri ¼ kuko babaye aba gatatu inyuma ya Misiri ya mbere na Iraq ya kabiri; byanatumye kandi u Rwanda rujya mu makipe agomba guhatanira imyanya hagati y’uwa cyenda kugeza ku wa 13, aho bagomba guhatana n’amakipe atanu atarageze muri ¼ mu buryo bwo guhura hagati yayo.
Muri iyi mikino yo guhatanira imyanya, abagabo b’u Rwanda barakina n’u Bufaransa kuri uyu wa Gatatu saa 17:30, naho ku wa Kane tariki 16 Ugushyingo bazakina na Algeria n’u Bwongereza, mu gihe tariki 17 Ugushyingo bazasoza bakina n’u Buhinde.