Kuri uyu wa Gatatu tariki 08 Ugushyingo 2023, Startimes Rwanda yatangije ku mugaragaro shene ya televiziyo ya Ganza TV yerekana ibiganiro n’amafilime mpuzamahanga mu rurimi rw’Ikinyarwanda, aho ifite icyivugo kigira kiti: ‘Ganza TV, Umunezero w’abawe’; bisobanura ko intego zayo ari uko abakoresha Startimes batazongera kugira irungu.
Ni nyuma y’ubushakashatsi Startimes Rwanda yakoze bugaragaza ko hari abakunda filime zo mu mahanga ariko ntizibagirire akamaro nyakuri, kuko hari byinshi bizikubiyemo batabasha kwiga no kumenya kubera ko bataba bumvise ururimi zikozwemo mu buryo bwuzuye, dore ko ubusanzwe kureba ibiganiro n’amafilime bigira umumaro nko guhembura ubwonko, kuruhura, kwigisha, kunezeza amarangamutima y’abazireba no kubibutsa ahashize habo, bigatera abantu kugira imyifatire mishya mu hazaza habo.
Mu kiganiro n’itangazamakuru, Umuyobozi Mukuru wungirije wa Startimes Rwanda, Chen Dachuan, yavuze ko Ganza ari ubundi buryo bazanye bwo kwereka abanyarwanda ibiganiro mu buryo bwihariye, ni nyuma yo gutangiza Magic Sport yerekana imikino y’umupira w’amaguru w’amakipe yo mu Rwanda, bafatanyije n’ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru (RBA).
Yakomeje avuga ko kuva tariki ya 01 Ugushyingo 2023, Ganza TV, igaragara amasaha makumyabiri n’ane iminsi yose kuri shene y’103 ku bakoresha anteni y’udushami naho ku bakoresha igisahani bayirebera kuri shene ya 460; aho yerekana ibiganiro mpuzamahanga by’imyidagaduro n’amafilime arimo ayo muri Amerika y’amajyepfo, Filipine, Turikiya, Nigeria, Uganda, Kenya, Tanzania ndetse n’ahandi; zose mu Kinyarwanda.
Ni mu gihe mu ijambo yageneye Abaturarwanda, Umuyobozi mukuru wa Startimes mu Rwanda, Frankly Wang yagize ati:
“Twebwe nka Startimes biratunezeza iyo twatanze serivisi nziza ku bakiriya. Twabanje gukusanya ibitekerezo mu bafatabuguzi bacu, bidutera kumenya ko ari ingenzi gutangira kubagezaho ibibiganiro mpuzamahanga. Ubu tuzanye Ganza TV, umuyoboro udasanzwe kandi ushimishije uzafasha abantu kwishima nta mbogamizi y’ururimi. Turabizeza kandi ko ababana na startimes batazahwema kwishimira ibyiza dukomeje kubagezaho.”
Naho Nkurikiyimana Modeste ushinzwe iyamamazabikorwa muri Startimes Rwanda avuga ko Ganza TV yatangiriye kuri filime zisobanuye, ariko mu minsi mike hazajya hanacaho izo basemuye mu Kinyarwanda, anavuga ko mu rwego rwo gukemura ibibazo bikigaragara mu kubona serivisi nziza zirimo n’amashusho atagira amakemwa; hirya no hino mu gihugu hari abakozi bagera kuri 300 bafasha abakiriya ku bibazo byose bahura nabyo, intego ikaba ari ukuba bafite nibura abakozi 1000 muri Kamena umwaka utaha wa 2024.
Kugeza ubu, ku myaka 35 ibayeho, Startimes ifite intego y’uko buri Munyafurika yegerezwa serivisi zimuhendukiye zimufasha gusangira n’abandi ubwiza bw’itumanaho rigezweho, dore ko ariyo Kompanyi ya mbere muri Afurika itanga serivisi z’amajwi n’amashusho agezweho (Digital television), ikaba iha serivisi abarenga miliyoni 45 mu bihugu bisaga 30; aho ifite amashene asaga 700 icishaho ibiganiro muri Afurika no ku yindi migabane.