Meya Rangira yahumurije abaturage bababazwa no gutegura ‘Kirehe Open Tournament’ ntibaze no mu makipe 3!

Abaturage b’Akarere ka Kirehe bavuga ko bababazwa no kuba aka Karere gategura irushanwa rya ‘Kirehe Open Volleyball’, ikipe yabo ya Kirehe VC ntize no mu makipe atatu ya mbere, ubuyobozi bw’Akarere bukavuga ko hari ingamba bufite bwo kurushaho guteza imbere ibikorwaremezo bya Volleyball, ndetse n’iyi kipe.

Ni nyuma y’irushanwa ‘Kirehe Open Volleyball’ ritegurwa n’Akarere ka Kirehe ku bufatanye na Federasiyo y’umukino wa Volleyball mu Rwanda, ryatangiye ku wa Gatandatu tariki 23 risozwa ku Cyumweru tariki 24 Nzeri 2023, aho ikipe y’Akarere ka Kirehe (Kirehe VC) kariteguye yashoje ku mwanya wa 4.

Mu bagore RRA WVC yisubije iri rushanwa kuko ari nayo yariherukaga umwaka ushize, itsinda Police WVC amaseti atatu ku busa, umwanya wa gatatu utwarwa na IPRC Kigali WVC, mu gihe mu bagabo Police VC yaryegukanye nyuma yo gutsinda Gisagara VC yari yegukanye iri rushanwa umwaka ushize, ku maseti atatu kuri imwe, naho ikipe ya APR VC yegukana umwanya wa 3 itsinze Kirehe VC amaseti atatu kuri 1.

Abanya-Kirehe bari baje kureba iyi mikino ku bwinshi bavuga ko n’ubwo irushanwa rya Kirehe Open Tournament ribaha ibyishimo, bababazwa n’uko mu nshuro eshatu rimaze rikinirwa i Kirehe, ikipe yabo ya Kirehe Volleyball Clup itararyegukana cyangwa nibure ngo ibe iya kabiri, bakanababazwa no kuba abakinnyi benshi bo mu makipe akomeye aza akanatwara ibikombe bakomoka muri aka Karere.

Ni mu gihe Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Rangira Bruno, yashimiye amakipe yose yitabiriye iri rushanwa, anatangaza ko hari ingamba Akarere gafite zo kugira ngo n’ikipe ya Kirehe VC ize mu makipe nibura atatu ya mbere mu Rwanda.

Ati:

 

“Nk’Akarere ka Kirehe twashyize imbaraga muri Volleyball aho tutazubaka gusa ibikorwaremezo, ahubwo tuzakomeza no kuzamura ingengo y’imari y’ikipe ya Volleyball n’ubwo yagiye ihura n’ibibazo bitandukanye, ariko turateganya ko mu gihe tuzaba dufite inyubako[Gymnasium] no gukomeza kubaka ikipe. Twifuza ko tutazajya tubura mu makipe atatu ya mbere muri Volleyball mu gihugu cyacu.”

Meya Rangira yavuze ko iri rushanwa ngarukamwaka rya ‘Kirehe Open Volleyball’ riri muri gahunda yo kumenyekanisha Akarere ka Kirehe, kuzamura ubukerarugendo no guteza imbere umukino wa Volleyball mu Karere, kandi ko iry’uyu mwaka wa 2023 muri rusange ryagenze neza.

Ku nshuro ya gatatu iri rushanwa rikinwa no ku nshuro ya mbere rikinwa ryitwa Kirehe Open Tournament dore ko inshuro ebyiri zabanje ryitwaga Gisaka Open Tournament, ryitabiriwe n’amakipe 10 arimo 7 y’abagabo arimo Kirehe VC, KVC, Police VC, Kepler VC, Gisagara VC, APR VC, na REG VC) n’atatu y’abagore harimo IPRC Kigali WVC, RRA WVC na Police WVC.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *