Rucamubicika yakatiwe burundu ashinjwa kwica mukuru we Ngoboka, aza kuboneka!

Umugabo witwa Rucamubicika wo mu Karere ka Kirehe, Umurenge wa Nyamugali, yakatiwe igifungo cya burundu ashinjwa kwica mukuru we Ngoboka Isaac, gusa nyuma aza kugirwa umwere nyuma y’aho Ngoboka agarutse akagaragara ari muzima avuye hanze y’u Rwanda.

Ibi byabaye mu mwaka wa 2017 mu Ntara y’Iburasirazuba mu Karere ka Kirehe, aho umugabo witwa Rucamubicika Tesiya yahamijwe icyaha cy’ubwicanyi mu rukiko ku rwego rwa mbere yakoreye mukuru we Ngoboka Isaac; ni mu rubanza rwaciwe tariki 31 Mutarama 2017, Rucamubicika agahanishwa igifungo cya burundu, ariko tariki 13 Kanama 2019, Urukiko rukuru, Urugereko rwa Rwamagana rusubirishamo urwo rubanza agirwa umwere, nyuma yo gusanga mukuru we yari yaragiye muri Tanzaniya; nk’uko Inyarwanda yabyanditse.

Byagenze gute ngo Rucamubicika Tesiya akatirwe burundu kandi mukuru we ashinjwa kwica akiriho?

Rucamubicika yajyanye na mukuru we Ngoboka kuroba mu kiyaga cya Gatari, bagezeyo imvubu irabatera ikubita ubwato bwabo, burubama bose bararohama batangira kwirwanaho buri wese aca ukwe baraburana.

Rucamubicika atashye ageze mu rugo, abo mu muryango wabo bamubaza aho asize umuvandimwe we, abasobanurira uko byagenze ariko banga kubyumva, ari nabwo bahise bamushyikiriza ubutabera bamushinja kwica mukuru we; atabwa muri yombi, aza no kuburana akatirwa gufungwa burundu.

Nyuma yo gukatirwa burundu, mukuru we Ngoboka Isaac yaje gutahuka avuye muri Tanzaniya afite icyemezo cyo ku itariki 25 Gicurasi 2017 kigaragaza ko yari afungiye muri gereza ya Kitengule muri icyo gihugu, ndetse anafite urwandiko rw’inzira rwo ku wa 26 Gicurasi 2017 yahawe n’ubuyobozi bw’umupaka wa Rusumo w’igihugu cya Tanzaniya ubwo yari atashye.

Ubwo yaburanaga mu bujurire, Rucamubicika yahakanye icyaha avuga ko yacyemejwe n’inkoni, anavuga kandi ko uwo ashinjwa kwica yagarutse, bityo asaba kugirwa umwere, ni mu gihe Ubushinjacyaha nabwo bwemeye ko ibyo Rucamubicika asaba yabihabwa akagira umwere kuko yarenganye.

Nyuma yo kugaragaza ibyo byose ko Ngoboka yatashye muri 2017, umuvandimwe we yagizwe umwere mu mwaka wa 2019; ni nyuma y’aho tariki 03 Ukuboza 2018, murumuna we Rucibicika asubirishijemo urubanza avuga ko mukuru we ashinjwa kwica yabonetse, asaba ko yarenganurwa akagirwa umwere, ari nabyo Urukiko rwasuzumye rufata umwanzuro ko ‘Rucamubicika Tesiya agizwe umwere ku cyaha cyo kwica Ngoboka Isaac’.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *