Kuri uyu wa Kane tariki 1 Kamena 2023, amashuri ya Blooming buds school na Les poussins bakinnye umukino wa gishuti ubereye ijisho, mu rwego rwo kwigisha abana umuco wo kurushanwa no gukora siporo ubuzima bwabo bugakomeza kuba bwiza.
Ni umukino wari ubereye ijisho witabiriwe n’abayobozi bakuru b’ibigo byombi (Blooming buds school na Ecole Les poussins) na bamwe mu barimu, mu rwego rwo gushyigikira abana no kubatera ingabo mu bitugu babakangurira gukora siporo; urangwa no kwigaragaza kw’abana batandukanye, urangira Ecole Les poussins itsinze ibitego 2 kuri 1 cya Blooming buds school, amakipe yombi ahabwa umudari ndetse n’izindi mpano zirimo ibitabo n’ibindi.
Ishuri Blooming buds school riherereye mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Kacyiru hafi ya MINAGRI, mu gihe Ecole Les poussins ryo ari ishuri riherereye i Gikondo mu Karere ka Kicukiro.
Aya mashuri yombi uretse kuba asanzwe azwiho gutanga uburezi bufite ireme no guteza imbere impano z’abana, bituma batsindisha neza; kuri uyu wa Kane banagaragaje umukino ubereye ijisho aribyo byemeza ko ano mashuri azamura impano z’abana nk’uburyo bumwe bufasha umwana kwiga neza.
Umuyobozi ushinzwe imyigire n’imyigishirize (Academic Director) muri Ecole Les poussins, Bwana Nizigiyimana Bernard yagize ati:
“Uyu ni umukino wa gishuti ufasha abana gutangira ubunararibonye, guteza imbere ubushuti, gutiza abana umuco wo kurushanwa no gukorera ku ntego.”
Yakomeje avuga ko imikino nk’iyi ya gishuti ifasha abana gutinyuka no gushyira mu bikorwa ibyo baba barize mu isomo rya siporo mu ishuri, anaboneraho kwibutsa ababyeyi ko bakwiye kujya bareka abana bakajya muri siporo, kuko bibafasha kuvumbura impano bifitemo zishobora kunganira amashuri, ibi bikaba byamufasha kubaho neza kuko siporo isigaye ari isoko y’akazi.
Ni mu gihe Umwarimu ku kigo cya Blooming buds school akaba ashinzwe siporo, Bwana Herman David nawe yagarutse ku kamaro ka siporo agira ati:
“Guha abana amahirwe yo gukina bibafasha kugira umuco wo kurushanwa, guhiga no gutekereza uko ahigura igihe yatsinze cyangwa yatsinzwe.”
David avuga kandi ko siporo ifasha umwana kugira ubuzima bwiza, gukomera(physical fitness), gutekereza neza ndetse no kuruhuka neza; bityo bikamufasha kwiga neza; anavuga ko ari ubwa mbere batumira ikindi kigo, ariko ko bagiye gukomeza gukina n’andi mashuri mu rwego rwo gufasha abana kwitinyuka no kumenyana n’abandi.
Yakomeje yemeza ko ikigo cya Blooming buds school cyita cyane ku mpano z’abana binyuze mu guteza imbere siporo, aho uretse umupira w’amaguru banatoza abana imikino itandukanye irimo Table Tennis, Karate, Volleyball, Basketball n’indi.
Amafoto y’abana, abayobozi b’ibigo byombi n’abarimu bitabiriye uyu mukino:
Inkuru ya Eric Ndayisaba na H Jonathan