Mu karere ka Karongi imyaka ibaye 7 inshuti z’umuryango wa Andreanne Kabazayire bamenyesheje Polisi ibura ry’uyu mubyeyi wabuze ashinjwa kandi abeshyerwa gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Amakuru agera ku UmusareNews avuga ko nyuma y’urupfu rw’uwari umugabo w’uyu mubyeyi wishwe bikavugwa ko byakozwe na bamwe mu banyamuryango ba FPR, ishyaka riri kubutegetsi; Andreanne Kabazayire yahise amenyesha inzego zishinzwe umutekano n’izishinzwe ubutabera, ko yishwe kandi byakozwe n’abantu bakomeye bo muri FPR.
Abashizwe inzego z’umutekano barabyirengagije maze bahindukirira uwo muryango bashinja Andreanne Kabazayire icyaha cyo gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu rwego rwo gukingira ikibaba abagize uruhare mu rupfu rw‘umugabo we; bikavugwa ko bari mu buyobozi bukuru bw’igisirikare na Polisi by’igihugu.
Nk’uko kandi byemezwa n’inshuti za hafi z’uyu muryango, ngo tariki ya 6 Mata 2016 nibwo Andreanne Kabazayire yaburiwe irengero nyuma y’uko abantu batazwi baje mu rugo iwe bakamutwara; kugeza ubu inshuti n’abaturanyi bakaba batazi aho aherereye.
Bavuga ko bagerageje gushakira muri gereza zose zo mu gihugu, ariko bagasanga nta n’imwe agaragara ku rutonde rw‘abayifungiyemo, bityo abaduhaye amakuru bakemeza ko yaba yarishwe cyangwa akaba afungiye ahantu hatazwi.
Gusa ariko hari andi makuru avuga ko Andreanne Kabazayire yagiye afungwa kenshi, agahohoterwa, agafatwa ku ngufu, ngo byaje no kuvamo ko yaje kubyara umwana witwa Sandrine Inema amubyarira aho yari afungiye, ndetse uyu mwana nawe akaba yarakorewe iyicarubozo, agakubitwa, agafatwa no ku ngufu igihe yari afite imyaka 10; inshuti ya hafi y’uyu muryango ikavuga ko yatanze ikirego kuri Polisi kugira ngo barenganure Sandrine Inema ndetse bashakishe mama we aho yaba aherereye.
Iyi nshuti y’umuryango ikomeza ivuga ko yaje kumenya ko Sandrine nawe bari kumushakisha, afata icyemezo cyo gushakisha umuvandimwe wa Andreanne Kabazayire utuye muri Uganda maze ahungisha Sandrine muri Uganda kuri uwo muvandimwe w’umubyeyi we.
Yongeraho ati: “Kuva natanga ikirego kuri Polisi ngo hashakwe abahohoteye Sandrine bakanashimuta mama we, njye n’umuryango wanjye ntabwo twongeye kugira amahoro duterwa kenshi n’abantu batazwi batubaza aho Sandrine aherereye. Nabimenyesheje inzego z’umutekano, zakoze iperereza ariko kugeza na nubu ntacyo zabashize kugeraho.”
Iyi nshuti y‘umuryango yaje kandi kumenya amakuru ko uyu muvandimwe wa Andreanne Kabazayire nawe yaje kwicwa n’abantu batazwi yicanwa n’umugabo we, cyane ko ngo ababishe bashakaga gusibanganya ibimenyetso; ikavuga ko itabashije kumenya niba umwana Sandrine Inema yari yoherereje nyirasenge nawe yarishwe cyangwa yararokotse.
Umusarenews twashatse kumenya icyo inzego zishinzwe umutekano zivuga kuri iki kibazo, ariko kugeza ubwo twasohoraga iyi nkuru, nta rwego na rumwe rwari rwiteguye kudusubiza; tukazakomeza gukurikirana iyi nkuru.