Gatsibo: Abana batewe inda bageze kuri 892, ababyeyi barasabwa kuba inshuti z’abana

Ku wa Gatatu tariki 15 Gashyantare 2023, mu Karere ka Gatsibo hatangijwe ubukanguramba bwo kurengera umwana no kumurinda ihohoterwa bufite insanganyamatsiko igira iti ‘Turengere umwana twubake u Rwanda twifuza’, ababyeyi basabwa kurera abana babishyizeho umutima no kuba inshuti zabo.

Ni ubukangurambaga bwatangirijwe mu Murenge wa Kiramuruzi, bukazasozwa tariki ya 08 Werurwe 2023, bukaba bwaritabiriwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubutabera akaba n’imboni ya Guverinoma mu Karere ka Gatsibo, Amb. Solina Nyirahabimana, ari kumwe n’inzego zitandukanye z’Ubuyobozi, inzego z’Umutekano n’abafatanyabikorwa.

Tuyisenge Ruth, umwe mu bafatanyabikorwa b’Akarere ka Gatsibo yatanze ikiganiro cy’ubuzima bw’imyororokere n’uruhare rw’urubyiruko mu gukumira inda ziterwa abangavu, ati:

‘’ Ndabasaba mwese guhaguruka tukarandura iki kibazo dufite mu rubyiruko rwacu cyane cyane abangavu, ababyeyi b’ejo hazaza’’.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, yavuze ko ubu bukangurambaga bugamije guhuriza hamwe imbaraga harimo ubuyobozi mu nzego zitandukanye n’abafatanyabikorwa kugira ngo barandure burundu ikibazo cy’ihohoterwa rikorerwa abana cyane cyane abangavu baterwa inda.

Yakomeje asaba ababyeyi kwita ku bana no kuzuza inshingano; agira ati:

“Umubyeyi udakora inshingano ze ku bana be cyangwa ab’Igihugu aba atubaka igihugu, dukwiye kujya twireba nk’abantu bubaka igihugu kuko aricyo gikomeye, iyo udakumiriye igihungabanya ubuzima bw’umwana uba uri gusenya igihugu. Umubyeyi rero akwiye kumva ko ari igihango dufitanye cyo kurera abana ariko bakibuka ko ari n’inshingano itegeko rirabiteganya; umwana urenganijwe n’umubyeyi arahanwa.”

Ni mu gihe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubutabera akaba n’imboni ya Guverinoma mu Karere ka Gatsibo, Amb. Solina Nyirahabimana, wari n’umushyitsi mukuru yasabye inzego zitandukanye z’ubuyobozi n’abafatanyabikorwa gukumira icyaha cyitaraba, hatangwa amakuru ku gihe no gufata ingamba zo kurandura ikibazo cy’ihohoterwa.

Amb. Solina kandi yasabye ababyeyi kurera abana babishyizeho umutima, agira ati:

“Ababyeyi turabasaba kurera babishyize ku mutima bakaba inshuti z’abana kuva bakiri bato kugeza babaye abangavu n’ingimbi, kubera ko ababyeyi iyo begereye abana bakababera inshuti magara n’iyo haza ikintu cyaba cyenda kubazanira ibyago by’icyaha nibo bambwira ba mbere; icyo rero nicyo twifuza ko ababyeyi bakora.”

Bamwe mu bitabiriye igikorwa cyo gutangiza ubu bukangurambaga bwo kurengera umwana no kumurinda ihohoterwa, biyemeje kongera imbaraga no gushyira ku iherezo iki kibazo cy’ihohoterwa rikorerwa umwana.

Kanamugire Innocent, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kiziguro yavuze ko iki kibazo bagishyize ku isonga mu bibazo bagomba gushakira ibisubizo mu maguru mashya kugira ngo umuryango ubeho utekanye, mu gihe Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Gatsibo, Sibomana Saidi, yavuze ko buri muntu ku rwego runaka akwiye kubazwa inshingano arimo uhereye ku mubyeyi w’umwana, umwarimu ku ishuri n’umuyobozi mu nzego zitandukanye byose bigamije gushyira umwana ku isonga.

Kugeza ubu Akarere ka Gatsibo kaza mu turere tufite abana benshi batewe inda imburagihe, aho imibare igaragaza ko abana b’abangavu batewe inda bagera kuri 892, babiri muri bo bazitewe bari munsi y’imyaka 14, naho abari hagati y’imyaka 14 na 17 ari 235; mu gihe abari hejuru y’imyaka 18 ari 655.

 

 

Amwe mu mafoto yaranze iki gikorwa:

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *