Ku Cyumweru tariki 22 Ukwakira 2022, umugabo ukomoka mu gihugu cya Iran witwa Amou Haji, yapfuye afite imyaka 94, ni nyuma y’amezi macye akarabye bwa mbere mu myaka ibarirwa muri za mirongo itanu, aho yavugaga ko gukaraba byamutera indwara.
Amou Haji wari waranze kwikoza amazi n’isabune mu myaka irenga 50 ishize atinya ko byamutera kurwara, yabaga wenyine aho yafatwaga nk’umugabo usa nabi kurusha abandi ku isi.
Uyu mugabo wari utuye mu Ntara ya Fars mu majyepfo ya Iran kenshi yahunze ibikorwa by’abaturage byo kugerageza kumusukura, aho Ibiro ntaramakuru bya Iran (IRNA), bivuga ko amaherezo mu mezi ashize Haji yananijwe n’igitutu cy’abantu akemera gukaraba, nyuma agahita arwara ndetse ashiramo umwuka ku Cyumweru tariki 22 Ukwakira 2022.
Mu kiganiro yatanze mu 2014 ku kinyamakuru Tehran News, Haji yavuze ko icyo kurya akunda ari inyama z’ikinyogote, kandi ko asimburanya kuba mu mwobo no mu kazu gato k’amatafari yubakiwe n’abamwitayeho mu mudugudu wa Dejgah; aho ngo iyi mibereho idasanzwe yayitewe n’ihungabana mu ntekerezo yagize akiri muto.
Imyaka myinshi yo kudakaraba yatumye uruhu rwe ruhomaho igihu cy’imyanda nk’uko IRNA ibivuga, mu gihe indyo ye yari inyama zokeje n’amazi mabi yanyweraga mu kijerikani cyavuyemo amavuta.
Haji bizwi ko ubwe nta muryango yagize, ko yikundiraga kunywa itabi, no gufatwa ifoto nibura inshuro imwe arimo atumura amatabi menshi icyarimwe, aho kugerageza kumukarabya, cyangwa kumuha amazi meza yo kunywa byamurakazaga cyane.
Ni mu gihe kuba yaba ariwe muntu wamaze igihe kirekire atikojeje amazi n’isabune kurusha abandi bamwe babigiyeho impaka, dore ko mu mwaka wa 2009 havuzwe amakuru y’umugabo wo mu Buhinde icyo gihe byavugwaga ko amaze imyaka 35 adakaraba cyangwa ngo yoze amenyo, ariko amaherezo ye kuva icyo gihe ntabwo yamenyekane neza.