CERULAR irasaba Leta gushyiraho urwego rushinzwe itegeko ryo gutanga amakuru

Kuri uyu wa Kane tariki 20 Ukwakira 2022, Umuryango nyarwanda utegamiye kuri Leta uharanira kubaka igihugu kigendera ku mategeko(Center for Rule of Law Rwanda-CERULAR), wagaragaje ubushakashatsi wakoze ku itegeko ryo kubona amakuru(Access To Information-ATI law), aho bigaragara ko hakirimo icyuho, dore ko nta bihano biteganywa, mu gihe kandi ubu nta rwego rushinzwe kuryubahiriza.

Ni itegeko ryashyizweho mu mwaka wa 2013, aho byari bimaze kugaragara ko hari abayobozi bimana amakuru ku bushake byaba ku banyamakuru ndetse n’abaturage muri rusange, ibi bikaba imbogamizi kuko bituma habamo kudakorera mu mucyo ndetse no kubazwa ibyo bakorera abaturage kandi ari uburenganzira bwabo, nk’uko ubu bushakashatsi bwakozwe na CERULAR ku bufatanye na Norvegian People’s Aid(NPA), Swiss Agency for Development and Corporation (SDC), Sweden Sverige ndetse na Norad bubigaragaza.

Umuyobozi Nshingwabikorwa wa CERULAR, Bwana John Mudakikwa, avuga ko abaturage benshi batarasobanukirwa n’itegeko ryo guhabwa amakuru kandi ari ingenzi n’uburenganzira bwabo, aho ngo ubwo bakoraga ubu bushakashatsi babonye ko hakirimo icyuho.

Yagize ati:

“Twasanze hakirimo icyuho muri iri tegeko kuko iyo urebye uburyo ryanditse, ntabwo rifite ibihano ku muntu udatanga amakuru, nta nubwo risobanura neza icyo umuntu yakora igihe yimwe amakuru kugira ngo uburenganzira bwe abuhabwe.”

Uretse iki cyuho, Mudakikwa anavuga ko hakiri izindi mbogamizi zo kuba umuturage utanz amakuru cyane cyane mu bice byo mu cyaro afatwa nk’igicibwa mu buyobozi bw’inzego z’ibanze nko mu Mudugudu, Akagari ndetse n’Umurenge, aho ngo hakiri aho usanga umuturage uvuganye n’itangazamakuru agaragaza ibibazo bimubangamiye yimwa serivisi yakabaye ahabwa n’ubuyobozi, kandi ari uburenganzira bwe.

Mudakikwa avuga ko basaba ko habaho amavugurwa y’iri tegeko hakongerwamo ibihano ku muntu wimana amakuru, ndetse hakabaho uburyo umuturage yajurira mu gihe yimwe amakuru, kuko ari uburenganzira bwe, dore ko banayimana nta mpamvu ifatika batanze, anasaba ko abashinzwe gutanga amakuru mu bigo bitandukanye bahabwa ubwo bubasha, dore ko iyo ubabajije amakuru bajya kubaza ababakuriye ugasanga uyasaba arasiragizwa, anasaba ko Leta yashyiraho ikigo cyihariye gishinzwe gushyira mu bikorwa itegeko ryo gutanga no guhabwa amakuru.

Ni mu gihe Umukozi muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu ushinzwe Politiki y’itangazamakuru, Bwana Peacemaker Mbungiramihigo, avuga ko ari inshingano z’abayobozi gutanga amakuru, kandi ko hari ubushake bwa politiki Leta yagaragaje kuko itegekonshinga rya Repubulika y’u Rwanda mu ngingo yaryo ya 38 riteganya ko buri muntu wese afite uburenganzira bwo guhabwa amakuru no kwisanzura mu gutanga ibitekerezo.

Yakomeje avuga ko nk’uko byagaragajwe hari ibyagezweho mu gushyiraho amategeko n’inzego zikurikirana ishyirwa mu bikorwa by’itegeko ryo gutanga no guhabwa amakuru, gusa ariko igihe kirageze ngo rivugururwe rigendane n’igihe.

Ati:

“Amatageko ariho na Politiki igenga itangazamakuru iriho ni iya 2011 bigeze igihe cyo kuvugururwa. Bimwe mu bitekerezo byatanzwe muri ubu bushakashatsi bigiye gusuzumwa kugira ngo habeho koko uburyo bwo gushyiraho amategeko agendanye n’ibihe tugezemo kandi ashingiye ku busabe bw’abanyarwanda na cyane ko ari imwe mu nkingi z’imiyoborere myiza.”

Mbungiramihigo avuga kandi ko iyo hashyizweho itegeko haba hakwiye no kujyaho ibyo umuntu akwiye gukora kugira ngo aryubahirize, bityo iyo hatabayeho ibihano cyangwa ingamba zo gucyaha no gukebura abataryubahirije, haba harimo inzitizi nk’uko byagaragajwe, aho mu kurivugurura bikwiye kuzitabwaho kugira ngo rifashe abantu kubahiriza inshingano zabo; anavuga ko abayobozi bima bahutaza abaturage batanze amakuru babikora ku giti cyabo, atari umurongo Leta yatanze.

Mbungiramihigo ati:

“Abakora ayo makosa abenshi bayakora ku giti cyabo, si umurongo Leta yatanze kuko Leta yemera amahame ko nta muntu uri hejuru y’amategeko. Hakorwa ubukangurambaga kugira ngo abantu bafate buri munyarwanda utanze ibitekerezo bye mu itangazamakuru ahabwe uburenganzira bwe kuko n’itegekonshinga n’andi mategeko arabishimangira.”

Yasoje ashimira ashimira imiryango itari iya Leta nka CERULAR n’abandi ku musanzu batanga bagaragaza ibikwiye kwitabwaho kugira ngo havugururwe amategeko, kuko bituma hagaragara ibintu bifatika byaherwaho.

Politiki igenga itangazamakuru iriho ubu yashyizweho mu mwaka wa 2011, mu gihe Itegeko ryo gutanga amakuru ryashyizweho mu mwaka wa 2013 aho u Rwanda rwari urwa 3 muri Afurika y’Iburasirazuba, rukaba urwa 11 muri Afurika ndetse n’urwa 94 ku Isi; inshingano zo kubahiriza iri tegeko zari zahawe Urwego rw’umuvunyi, gusa mu mavugurura y’ububasha bw’uru rwego yabaye mu 2021 iyo nshingano bayikuyemo, CERULAR ikavuga ko bitanga icyuho kuko nta rundi rwego rwa Leta rubazwa ibyerekeranye n’itegeko yo gutanga amakuru, ari naho ihera isaba Leta kugena urwego rurishinzwe, nk’uko amahame mpuzamahanga abisaba.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *