Taekwondo: Umutoza wungirije w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda yerekeje muri Korea

Umutoza wungurije w’Ikipe y’igihugu y’u Rwana mu mukino wa Taekwondo, Ntawangundi Eugene, yerekeje mu gihugu cya Korea y’Epfo, aho yitabiriye amahugurwa azamara ukwezi kumwe.

Ntawangundi yahagurutse mu Rwanda kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Nzeri 2022 yerekeza muri Korea y’Epfo, aho azitabira amahugurwa yiswe “Global Taekwondo Master Training Program”, azatangira ku wa 16 Nzeri 2022 agamije kongerera ubumenyi abayitabiriye mu bijyanye n’imyigishirize ya Taekwondo.

Biteganijwe ko aya mahugurwa azahabwa abantu 50 bafite umukandara w’Umukara ku rwego rwa 4 (4th Dan), batoranyijwe mu bihugu bisaga 200 by’abanyamuryango b’Impuzamashyirahamwe y’imikino ya Taekwondo ku Isi (World Taekwondo/WT).

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *