Kuri uyu wa Gatanu tariki 02 Nzeri 2022, mu nkengero za Pariki y’Ibirunga ahazwi nko mu Kinigi, habereye umuhango wo Kwita Izina abana 20 b’ingagi zo mu misozi miremire y’ibirunga, aho biswe na bamwe mu byamamare mu mikino, muzika, filimi, kubungabunga ibidukikije n’ibindi.
Ni igikorwa ubusanzwe kizwi nko Kwita Izina, kiba kigamije kurengera izi nyamaswaz’ingagi ziboneka hake cyane ku Isi no guteza imbere ubukerarugendo bw’u Rwanda, dore ko uru rwego rw’ubukerarugendo rwinjiriza igihugu amadovize.
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere mu Rwanda (Rwanda Development Board-RDB), Claire Akamanzi, ari nacyo gishinzwe ubukerarugendo, yavuze ko uru rwego rumaze kuzamukaho 80% ku byo rwinjiza ugereranyije n’uko byari bimeze mbere ya Covid -19.
Ni mu gihe Minisitiri w’intebe w’u Rwanda, Dr Edouard Ngirente, wari umushyitsi mukuru, yashimiye abatumiwe kwita amazina abo bana b’ingagi, abasaba gushyigikira umuhate wo kubungabunga izi nyamaswa.
Amazina yahawe abana b’ingagi n’abayatanze:
• Ubwuzuzanye – ryatanzwe n’iIgikomangoma Charles cy’u Bwongereza, kuri video
• Imararungu – ryatanzwe na Uzo Aduba, umukinnyi w’amafilime
• Igicumbi – Dr Evan Antin umuganga w’inyamaswa n’umunyamakuru kuri Televisiyo
• Indangagaciro – Neri Bukspan uyobora Standard & Poor’s Credit Market Service
• Ubwitange – Dr Cindy Descalzi Pereira, rwiyemezamirimo
• Ishami – Didier Drogba wahoze akinira Chelsea FC
• Intare – Itzhak Fisher umukuru w’inama y’ubutegetsi ya RDB
• Muganga Mwiza (mu kuzirikana Dr Paul Farmer) – Laurene Powell Jobs washinze ikigo Emerson Collective akaba n’umugore wa nyakwigendera Steve Jobs
• Baho – Dr Frank I. Luntz perezida wa Luntz Global
• Nyirindekwe – Sterwart Maginnis wungirije umukuru w’umuryango mpuzamahanga wita ku bidukikije
• Ruragendwa – Thomas Milz umutegetsi muri Volkswagen Group South Africa & Sub-Saharan Africa
• Kwibohora – Salima Mukansanga umusifuzi mpuzamahanga w’umupira w’amaguru
• Turikumwe – Louise Mushikiwabo umunyamabanga mukuru (OIF) –
• Ihuriro – Youssou N’Dour icyamamare muri muzika wo muri Senegal
• Imbaduko – Naomi Schiff icyamamare mu masiganwa y’imodoka wo mu Bubiligi
• Indatezuka – Kaddu Sebunya umukruu w’Umuryango nyafurika ubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima
• Impanda – Gilberto Silva: Uwahoze akinira ikipe ya Arsenal
• Kwisanga – Sauti Sol itsinda ry’abanyamuziki ryo muri Kenya
• Ikuzo – Juan Pablo Sorin uwahoze akinira Paris Saint –Germain
• Kwanda – Moses Turahirwa umunyamideli washinze inzu y’imideri ya Moshions
• Ubusugire – Sir Ian Clark Wood, umukuru wa The Wood Foundation
Ni igikorwa ngarukamwaka kibaye ku nshuro ya 18, akaba ari nabwo bwa mbere kibaye imbonankubone abantu bateraniye hamwe kuva icyorezo cya Covid-19 cyugariza Isi; mu gihe kandi kuva iki gikorwa cyatangira mu myaka 17 ishize, RDB ivuga ko ingagi zirenga 350 zimaze guhabwa amazina.