NCPD ivuga ko ibarura igiye gukora rishobora kugaragaza abafite ubumuga bagera kuri Miliyoni

Nyuma y’ibarura ryo mu 2012, Inama y’Igihugu y’abafite ubumuga (NCPD), itangaza ko abafite ubumuga bose bagiye gutangira kubarurwa hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga, buzafasha kumenya abafite ubumuga, ibyo bahawe ndetse n’ibyo bakeneye; aho iteganya ko bazava ku bihumbi 446 bakagera kuri Miliyoni imwe.

Ni uburyo bw’ikoranabuhanga buzifashishwa mu kujya babarura abafite ubumuga, bagashyirwa mu ikoranabuhanga, hakerekanwa ibyo bakeneye, ibyo bahawe, hakagaragara ingorane bafite, cyane cyane imbogamizi bahura nazo mu kuba bashobora kujya mu bundi buzima busanzwe nk’abandi Banyarwanda; nk’uko Kigalitoday yabyanditse.

Ibarura rusange ry’abafite ubumuga rizakorwa na NCPD ritandukanye cyane n’ibarura rusange ry’abaturage n’imiturire, rigiye kumara igihe cy’ibyumweru hafi bibiri ririmo gukorwa, kuko n’ubwo rizabafasha kumenya umubare w’abaturage bafite ubumuga, ariko ritazagaragaza neza ibibazo byose bafite, birimo imbogamizi bahura nazo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NCPD, Emmanuel Ndayisaba, avuga ko ibibazo bazasangana abafite ubumuga aribyo bizajya biherwaho kugira ngo bakorerwe ubuvugizi.

Yagize ati: “Ni igikorwa kizaba gikeneye ubushobozi buhanitse kugira ngo tujye mu gihungu hose, kuko tuzajya mu rugo ku rundi, dushaka umuntu wese ufite ubumuga aho ari, kuko twasanze ubushize ibyo twakoze dukoresheje abaganga bakajya badusanga ku bigo nderabuzima, ugasanga hari abantu bamwe bagiye basa nk’abasigara batabasha kuhagera”.

Yakomeje avuga ko bafashe umwanzuro ko bazajya bagenda bagere mu rugo ku rundi, ibikoresho bamaze kubigura, imashini bazifashisha, hazasabwa byinshi, kugira ngo bajye mu mirenge yose y’Igihugu, babone abakora ibyo bikorwa babahugure, nyuma y’aho kandi nibamara kubona ibyo byose babikoze, bazaha ubushobozi imirenge n’uturere kugira ngo dukoreshe iyo sisiteme.

Avuga ko ari uburyo buzafasha ko n’undi wese uzajya ugira ubumuga nyuma, bitazongera gusaba ko bongera kuzenguruka mu mirenge yose, ahubwo azajya ahita ashyirwa muri sisiteme, binyujijwe ku bamwegereye bazahabwa uburenganzira bwo kumushyiramo, ubundi byemezwe n’inzego zo hejuru.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’urugaga rw’imiryango y’abantu bafite ubumuga, Bwana François Xavier Karangwa, avuga ko bafite inyungu nyinshi muri iri barura, yaba ku ruhande rw’abafite ubumuga nyir’izina cyangwa se ku nzego za Leta; kuko hari byinshi baburaga, kubera ko ayo makuru yabaga adahari, bigatuma batabasha kugira ibintu bimwe na bimwe bageraho, ariko nibamara kubona iyo mibare, icyo gihe bazicara bihe umuhigo, buri wese azane imbaraga ze, ibyo bifuza bishyirwe mu bikorwa.

Ni mu gihe Julianna Lindsey, uhagarariye Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana (UNICEF) mu Rwanda, nka bamwe mu bafatanyabikorwa bakomeye ba NCPD, avuga ko Igihugu cyose gifite iyo sisiteme y’ikoranabuhanga yifashishwa mu kubarura abafite ubumuga, ifasha mu kubika amakuru yose akenewe harimo n’ay’abana, agakoreshwa bahabwa ubufasha butandukanye buba bubagenewe.

Kugeza ubu NCPD nta mibare ihamye y’abantu bafite ubumuga yari ifite, kuko yagenderaga k’uyo yahawe n’ibarura rusange ry’abaturage n’imiturire ryo mu mwaka wa 2012, aho ryagaragazaga ko abantu bafite ubumuga ari ibihumbi 446, mu gihe NCPD iteganya ko mu ibarura bazikorera hifashishijwe ikoranabuhanga bazabona abantu bafite ubumuga bagera kuri miliyoni imwe.

Ni mu gihe biteganyije ko ibarura ry’abafite ubumuga rizatangira mu kwezi k’Ukwakira 2022, rikazatwara ingengo y’imari ingana na miliyali imwe y’Amafaranga y’u Rwanda.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *