CHAN 2023: Kapiteni Haruna uvuga ko batiteguye bihagije, asanga bishoboka gukuramo Ethiopia

Kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda mu mupira w’amaguru(Amavubi), Haruna Niyonzima, avuga ko igihe cyo kwitegura umukino uzabahuza na Ethiopia kitabaye kinini, ariko bazakora ibishoboka.

Ibi Haruna Niyonzima yabitangaje nyuma yo gukorera imyitozo ya nyuma kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo, aho bitegura umukino wo gushaka itike y’igikombe cya Afurika cy’abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo (CHAN 2023), ndetse ubu bakaba bamaze kugera i Dar es Salaam muri Tanzania, aho ikipe y’igihugu ya Ethiopia izakirira uyu mukino ubanza.

Haruna ati:

“Ntabwo navuga ko igihe cyari gihagije ariko ntabwo ari urwitwazo, urebye umwuka ni mwiza twagerageje gukora kandi buri wese arimo gutanga ibishoboka, tuzakora ibishoboka kugira ngo tubone itike.”

Haruna Niyonzima yakomeje avuga ko kubanza gukinira hanze, umukino wa kabiri ukazakinirwa kuri Stade ya Huye ari amahirwe, kandi ko buri wese azi agaciro k’uyu mukino, ariko avuga ko Ethiopia ari ikipe bagomba kwitondera, dore ko ngo ari umukino baganiraho kenshi.

Biteganijwe ko umukino ubanza uzaba ku wa Gatanu tariki 26 Kanama 2022 , saa cyenda zo mu Rwanda, i Dar es Salaam muri Tanzania kuri stade Uwanja wa Benjamin Mkapa, mu gihe umukino wo kwishyura uzabera kuri stade mpuzamahanga ya Huye tariki 03 Nzeri 2022

 

Amavubi yamaze kugera muri Tanzania:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *