Menya unasobanukirwe indwara y’umuvuduko muke w’amaraso (Hypotension)

Akenshi abantu bakunze kuvuga ku muvuduko ukabije w’amaraso ari wo ‘Hypertension’ ariko ntibakunze kwibaza kuri uwo muvuduko igihe wabaye muke ari byo byitwa ‘hypotension.’

Ubusanzwe, umuvuduko w’amaraso uri ku gipimo gikwiriye ku bantu bakuru ni utarengeje 120/80 ariko ntunajye munsi ya 90/60, ari na ho bavuga ko habayeho Hypotension.

Umuvuduko muke w’amaraso uterwa n’iki?

Muri rusange abantu bose bagira igihe umuvuduko wabo w’amaraso umanuka, ariko kubera ko bimara agahe gato ntibabimenya.

Ibyo umuntu aba agomba kwitaho byatuma akurikirana umuvuduko we w’amaraso:

• Mu gihe ari umugore utwite.
• Uwakoze impanuka agakomereka bikamuviramo kuva amaraso menshi
• Mu gihe afite uburwayi bw’umutima imitsi ijyana amaraso ntikore neza.
• Gucika intege bijyana no kubura amazi mu mubiri nka nyuma yo kumara igihe utarya cyangwa uhangayitse.
• Kugira ubwivumbure budasanzwe ku kintu runaka cyane cyane imiti yo mu bwoko bwa pénicilline.
• Kugira ubwandu bw’amaraso.
• Imikorere mibi y’imisemburo nko kurwara diyabete, impyiko…

Ni mu gihe kandi hari n’imiti imwe n’imwe ishobora gutera hypotension muri yo twavuga nk’ifasha gusohora amazi mu mubiri, ivura dépression, kimwe n’iyongera ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina.

Ni ibihe bimenyetso bya hypotension?

Iyo umuntu afite umuvuduko muke (uri munsi ya 90/60), birangwa n’ibimenyetso birimo umunaniro, kumva umutwe uremereye, ikizungera, isesemi, guta ubwenge, kureba ibicyezicyezi, kwiheba no kwigunga, kugira uruhu ruhorana urumeza, mu gihe hari aho bigera umuntu akumva afite intege nke ndetse akaremba akumva yakwigumira mu buriri.

Ni byiza kujya kwa muganga mu gihe wumva ufite ibi bimenyetso, ugasuzumwa na muganga kugira ngo amenye ikigutera icyo kibazo, ari na cyo avura.

Mu bindi abantu basabwa kwitaho harimo kunywa amazi ahagije, gufata amafunguro yabafasha kuzamura umuvuduko w’amaraso ukajya ku gipimo cyiza, mu gihe nta mpamvu izwi igaragara ituma ugira iki kibazo.

Mu biribwa abantu basabwa gufungura cyane harimo nka karoti, beterave, ikawa, kongera urugero rw’umunyu mu mafunguro ufata ariko ntukabye, indimu, teyi, umwenya, ibyo kurya byo mu Nyanja, tungurusumu n’ibindi.

Ni mu gihe ariko abantu basabwa kwirinda kuzamura umunyu cyane kuko ushobora kugera aho urenza urugero, cyane cyane iyo wongereye umunyu mu byo urya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *