Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Musanze bemeza ko kuri ubu amakoro yababereye nka zahabu kuko basigaye bayakuramo ibikoresho birimo ibyo kubakisha, imitako n’ibindi bibateza imbere.
Mu gihe cyo hambere wasangaga umuntu uhawe isambu ahantu hari amakoro yabifataga nk’aho uhamuhaye amwanga kuko wasangaga hatera kubera ko no kuhahinga byasaga n’ibidashoboka.
Gusa aya mabuye yakunze kujya yifashishwa mu bwubatsi no kuzitira imirima yabo ariko bigakorwa mu buryo budateye imbere kuko wasangaga hari amabuye batashoboraga kumena ngo akoreshwe kubera ubunini bwayo n’ibikoresho bakoreshaga bidateye imbere, bigatuma kubyaza umusaruro ayo masambu bibagora no mu gihe cyo kuyagurisha bagahendwaga.
blob:https://umusarenews.com/f572a0b9-6805-4978-babb-1bdb7cacae3c
Kuri ubu siko bikimeze kuko umuntu ufite umurima urimo amakoro usanga aba ashakishwa n’abifite ngo bamugurire, dore ko asigaye akorwamo amabuye meza yo kubakisha n’imitako kandi ugasanga ibikoresho bikorwamo bihenze kandi biramba cyane.
Hari ba rwiyemezamirimo bashinze inganda ziyakoramo amatafari yo kubakisha ndetse n’ibisigazwa byayo nabyo bikabyazwa umusaruro kuko hakurwamo icyo umuntu yagereranya n’icyondo ariko kiba gikomeye ku rwego rugereranywa na sima.
Umuyobozi wa sosiyete, CAMOSAG Ltd itunganganya aya mabuye, Bwana Byazayire Kitoko avuga ko atangira uyu mushinga byari bigoranye ko hari abatarumvaga ibyo akora, ku buryo hari n’abamubwiraga ko ibyo akora ari nko gutwika amafaranga yabuze icyo akoresha, aho ngo bwa mbere yaguze umurima n’umuturage wawumwingingiraga kuko yari yarabuze umuguzi bitewe n’uko wari wuzuyemo amakoro.
Yagize ati “Njya gutangira gutunganya amabuye y’amakoro nyakoramo ibikoresho by’ubwubatsi, nabanje kugura umurima wari warabuze abakiliya kubera ko urimo amabuye y’amakoro menshi. Urebye amafaranga nawuguze yari make ugereranyije n’ayo wari kugura utarimo ayo makoro kuko byagaragaraga ko byagorana kuwutunganya udafite ubushobozi.”
Yakomeje yatangiye acukura ayo mabuye yari yuzuye muri uwo murima, afite umukozi umwe n’imashini imwe gusa, umukozi amara nk’amezi atatu aconga amabuye ariko atarabona umuguzi, gusa kuri ubu Byazayire afite imashini umunani zitunganya ayo mabuye, sosiyete ikagira abakozi 45 barimo aba buri munsi na nyakabyizi.
Yavuze ko aho bavanye amakoro, bahita bahahinga bakabyaza umusaruro, bitandukanye na mbere, ni mu gihe bamwe mu baturage baturanye n’inganda zitunganya amakoro, bavuga ko izo nganda zahinduye ubuzima bwabo.
Kugeza ubu Karere ka Musanze haboneka inganda zirenga 10 zitunganya amabuye y’amakoro akorwamo amatafari y’ubwubatsi, umusenyi, garaviye, amapave n’ibindi; aho abahanga mu bwubatsi bemeza ko inzu yubakishijwe amakoro yatunganyijwe neza ishobora kuramba inshuro eshanu kurusha iyubakishijwe amatafari asanzwe kuko ishobora kumara imyaka irenga 150.