Amatora y’abagize Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali yasubitswe habura amasaha make

Kuri uyu wa Gatanu tariki 16 Kanama 2024, hari hateganijwe amatora y’abagize Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali; hakaba hari amakuru avuga ko yasubitswe abura amasaha make ngo abe.

 

Ni amatora byari biteganijwe ko atangira saa mbiri za mu gitondo (8:00AM), akabera muri buri Karere mu tugize Umujyi wa Kigali; ni ukuvuga Kicukiro mu cyumba cy’inama cy’Akarere, Gasabo mu cyumba cy’inama cy’Akarere na Nyarugenge mu cyumba cy’inama cy’Umujyi wa Kigali; aho Inteko itora igizwe n’abagize Inama Njyanama y’Umurenge.

 

Mu masaha y’igicuku yo ku wa Kane tariki 15 ashyira ku wa Gatanu tariki 16 Kanama 2024 (12:37), nibwo ubutumwa buvuga ko aya matora asubitswe bwageze kuri umwe mu bagize Inteko itora (utifuje ko amazina ye atangazwa), bunamumenyesha ko bazamenyeshwa ikindi gihe azabera, bwoherejwe n’umwe mu bakozi ba Komisiyo y’igihugu y’amatora (NEC) usanzwe ubagezaho gahunda z’aya matora.

 

Ubu butumwa bugira buti:

“Mwaramutse neza. Amatora yimuriwe ikindi gihe muzamenyeshwa. Mwihanganire izo mpinduka. Murakoze”

 

Byari biteganijwe ko kuri uyu wa Gatanu hatorwa abajyanama batandatu, ni ukuvuga babiri muri buri Karere (umugabo n’umugore); mu gihe hiyongeraho abandi batanu bashyirwaho n’Iteka rya Perezida wa Repubulika; bagahurira ku rwego rw’Umujyi wa Kigali bakitoramo Biro ya Njyanama na Komite Nyobozi.

 

Komite Nyobozi y’Umujyi wa Kigali iba igizwe n’abantu batatu barimo Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe imiturire n’ibikorwaremezo n’Umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage.

 

Ushaka kuba Umujyanama atanga kandidatire kuri Komisiyo y’igihugu y’amatora (NEC), yamara kwemeza abakandida burundu bagatangira kwiyamamaza, ni mu gihe manda y’abagize Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali imara imyaka itanu ishobora kongerwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *