Umutoza uhugura abandi (Instructor), Sibomana Viateur, wari usanzwe anakuriye Komisiyo y’abatoza mu Ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB), yasezeye kuri uyu mwanya yerekeza mu gihugu cya Benin gukomerezayo ibyerekeranye na Volleyball.
Nk’uko bigaragara mu ibaruwa Umusarenews ufitiye kopi, Instructor Sibomana Viateur yandikiye FRVB asezera, mu mpamvu yatanze yanditse ati:
“Muri iyi minsi mfite ikibazo cy’umwanya no kuba kandi ntari mu gihugu, bityo ko ntakomeza kuyobora Komisiyo kandi kenshi nzajya mba ntahari.”
Ni mu gihe hari amakuru agera ku Umusarenews yemeza ko Instructor Sibomana yagiye gukomereza ibyo gutoza umukino wa Volleyball mu gihugu cya Benin, aho we hamwe n’itsinda ry’abandi batoza bajyanye barimo na Mbanza Sylvestre wahoze atoza UTB VC yaje guhinduka Police VC, bafite mu nshingano gutegura abakinnyi b’indashyikirwa (Elite players) b’amakipe y’igihugu mu gihe kirambye (Long term project for the development of elite), bahereye mu bakiri bato, ndetse no guhugura abatoza bo mu byiciro bitandukanye bo muri iki gihugu.
Instructor Viateur watoje amakipe atandukanye arimo APR basohokanye inshuro nyinshi muri Champion’s League, KVC, Ikipe y’igihugu mu bagore, ndetse na Gisagara VC akanayihesha irushanwa rya Zone 5 muri 2019; asanzwe afite uruhushya rwo gutoza Volleyball ku rwego rwa 3 rw’ y’Impuzamashyirahamwe y’umukino wa Volleyball ku Isi, FIVB (FIVB Level 3), ndetse n’Impamyabumenyi yo gutoza abandi batoza nayo ya FIVB yahawe nyuma yo kwitabira amahugurwa y’abatoza bagomba guhugura abandi (Instructor’s course) yabereye mu Misiri muri Nzeri 2019.
Instructor Sibomana Viateur kandi ni we munyarwanda wa mbere wageze kuri uru rwego rwa ‘FIVB Instructor’, ndetse akaba ari no mu bahuguwe ku buryo bwo gusesengura umukino wa Volleyball hifashishijwe amakuru atandukanye arimo imibare, amashusho n’ibindi bizwi nka ‘Data Volleyball & VIS’; ni mu gihe kandi aba bagabo ari bo banyarwanda mu muryango wa Volleyball bagiye gutoza hanze y’u Rwanda.