Uwitwa Nyiragatwa Djanath arasaba guhindurirwa aya mazina, akitwa Uwase Djanath.
Nyiragatwa Djanath mwene Rutayisire na Mvunganyinka, utuye mu Mudugudu wa Rwagitanga, Akagari ka Nyakabanda I, Umurenge wa Nyakabanda, Akarere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, yanditse asaba uburenganzira bwo guhinduza amazina asanganywe ariyo Nyiragatwa Djanath, akitwa Uwase Djanath mu gitabo cy’irangamimerere.
INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA
Impamvu atanga yo guhinduza izina ni uko izina Nyiragatwa ari izina ry’irigenurano rikaba riteye ipfunwe.