Akarere ka Kicukiro gaherutse kunengwa na Perezida Kagame kahawe abayobozi bashya

Kuri uyu wa Gatanu tariki 31 Werurwe 2023, nyuma yo kunengwa na Perezida Paul Kagame, Akarere ka Kicukiro kahawe ubuyobozi bushya, burangajwe imbere Mutsinzi Antoine nk’Umuyobozi Nshingwabikorwa.

Ibi ni ibikubiye mu itangazo ryavuye mu Biro bya Minisitiri w’Intebe rivuga ko hashingiwe ku biteganywa n’itegeko no 22 ryo mu 2019 ryo ku wa 29 Nyakanga 2019 rigenga Umujyi wa Kigali cyane mu ngingo yaryo ya 40.

Rikomeza rigira riti:

 

”None kuwa 31 Werurwe 2023, hashyizweho abagize urwego nshingwabikorwa rw’Akarere ka Kicukiro, umujyi wa Kigali mu buryo bukurikira:

1. Mr Antoine Mutsinzi yagizwe Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro.
2. Ms Ann Huss Monique agirwa Umuyobozi Nshingwabikorwa wungirije w’Akarere ka Kicukiro.”

 

Mutsinzi Antoine wagizwe Umuyobozi Nshingwabikorwa mushya w’Akarere ka Kicukiro yabaye mu Nama Njyanama y’Akarere ka Nyarugenge n’iy’Umujyi wa Kigali, mu gihe kuri ubu yari Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Rulindo; naho Monique Huss umwungirije yari Umuyobozi ushinzwe iterambere ry’icyaro n’imibereho myiza y’abaturage muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu.

Ni mu gihe mu minsi itatu ishize ubwo Perezida Paul Kagame yasozaga Itorero ry’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari bazwi nka ba ‘Rushingwangerero’, yatunze agatoki uburangare bw’abayobozi mu nzego zirimo n’Umujyi wa Kigali wagaragayemo ibibazo mu myubakire mu Karere ka Gasabo na Kicukiro.

Perezida Kagame yavuze ku by’inzu zaguye mu Murenge wa Kinyinya mu Mujyi wa Kigali, zubatswe mu 2015, ubuyobozi bukerekana ko zifite ibibazo ariko ntihagire icyemezo gikomeye gifatwa, anakomoza ku byo yabonye muri Kicukiro ku nzu yanyuzeho isa n’ititabwaho akabasaba kubikurikirana, nyuma yakongera kuhanyura agasanga nta kintu na kimwe cyigeze kiyikorwaho; ari nabyo byatumye Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Umutesi Solange, avuga ko barangaye ndetse abisabira imbabazi kuko habayeho gutinda, anemera ko bagize uburangare kuko icyangombwa cye cyari cyararangiye.

Ni mu gihe icyo gihe Perezida Kagame yavuze ko buri munsi habamo kurangara, asaba abayobozi guhindura imikorere kuko nubarebye abona ari bato ariko badakoresha imbaraga uko bikwiye.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *