Nyagatare: Ababyeyi bafite abana bari hasi y’imyaka 11 biteguye kubakingiza Covid-19

Ubushakashatsi bugaragaza ko abana 3% bari hagati y’imyaka 5 na 11 banduye Covid-19 bakayikira, bukanagaragaza ko hari n’abana bayanduje ababyeyi babo baza kuyikira, n’ubwo hari abo yahitanye.

Ndatimana Emmanuel ni umubyeyi utuye mu Murenge wa Matimba, Akagari ka Kagitumba, asanga nta mubyeyi ukwiye gutinya gukingiza umwana we Covid-19, kuko ari icyorezo kizahaza kikanica cyane; na cyane ko mu muryago we mu bihe byashize cyahitanye abavandimwe be bagera kuri bane, kikanamuzahaza ubwo yayirwaraga umwaka ushize wa 2021.

Ndatimana akomeza avuga ko we mu ikubitiro agomba gukingiza abana be bane bari hasi y’imyaka11 kugira ngo barusheho kwirinda Covid-19, nk’uko byageze ku muryago we muri rusange.

Yagize ati:

“Leta yari yaratize rwose, kuko abana bari hasi y’imyaka 11ni abantu basabana na buri umwe ku buryo kwandura icyorezo icyo ari cyo cyose byoroshye, bityo kubakingira ni ngombwa cyane, kugira ngo bagire ubwirinzi bwo kutandura no kutanduza abandi.”

Avuga ko yari asanzwe afite impungenge kuko Umurenge wa Matimba atuyemo uhana imbibi n’ibihugu by’abaturanyi bya Uganda na Tazaniya, bityo icyorezo cya Covid-19 kucyirinda ni ngombwa cyane, kubera urujya n’uruza ku baturanyi byoroshye kukizana, na cyane ko buri muzi abaturage bava bakanajya muri ibyo bihugu byombi.

Mukandutiye Jane, umubyeyi akaba n’umurezi ku mashuri abanza ya Rwimbogo, avuga ko nta muntu ukwiye gutinya gukingiza umwana we Covid-19, kuko Leta idashobora kuzana ikintu kibi, na cyane ko abana aribo Rwanda rw’ejo kandi ibifuriza ibyiza gusa kuko ari zo mbaraga z’ejo hazaza.

Ati:

“Twebwe turiteguye ku ishuri ryacu, abana bose tuzabakingira inkingo umusi zatugezeho, ahubwo impugenge dufite ni uko zitaraza ariko twabwiwe ko zizatugeraho vuba cyane.”

Umutoni Sonia, Umuhuzabikorwa w’ikingira mu Murenge wa Matimba, avuga ko imirimo irimbanyije kuko hashize imisi hakorwa inama zihuza abakozi b’ibigo nderabuzima n’abayobozi b’amashuri abanza n’ay’incuke, kugira ngo icyo gikorwa cyo gukingira abana kizagende neza, ku buryo nta mwana n’umwe uzacikanwa gukingirwa, na cyane ko ababyeyi babo babishaka, ndetse yizeye ko bizagenda neza.

 

Ati: Turifuza ko buri mubyeyi igikorwa kigiye kuba cyo gukingira abana bafite imyaka 5 na 11babyitabira, kuko birabareba cyane. Covid-19 ni icyorezo cyica kandi kizahaza buri wese. Ndibwira ko twabonye isomo imyaka ishize igihe twari muri Guma mu rugo, kikaba cyaranahitanye abatari bake.”

 

Ni mu gihe mu ibaruwa ifunguye y’Umuyobozi Nshingwabikorwa wa UNICEF ku Isi, Madamu Henrietta Fore, ivuga kuri COVID-19, yerekanye uburyo iki gihe ari icy’amahirwe y’ingenzi, agira ati:

“Umuryango mpuzamahanga ugomba gushyigikira izahura ridaheza hashyirwa imbere ishoramari ku bana.”

 

Madamu Fore yakomeje avuga ko uyu mwaka, mu gihe UNICEF yizihiza isabukuru y’imyaka 75 yo gutekereza ku bihe biri imbere ya buri mwana, bose bakwiye gutera ingabo mu bitugu abana n’urubyiruko bafite icyerekezo gishya, babaremera amahirwe, babafasha gukabya inzozi, kandi banabashyigikira mu bice byose by’ubuzima bwabo.

 

 

Inkuru ya Safi Emmanuel

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *