Mu mwaka w’ingengo y’imari ya 2021/2022, Akarere ka Gatsibo kahize imihigo 99 irimo 29 y’ubukungu, 54 y’imibereho myiza, na 16 yo mu miyoborere myiza; yose hamwe ikaba yaratwaye ingengo y’imari igera kuri miriyari zisaga 26 z’amafaranga y’u Rwanda, yeswa ku kigero cya 99.1%.
Ibi ni ibyagaragajwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard, ubwo Ikigo cy’Igihugu cy’ibarurishamibare mu Rwanda (NISR) cyasuzumaga imihigo y’Akarere ya 2021/2022 kuva tariki ya 15 kugeza ku ya 18 Nyakanga 2022, aho yagaragaje ko Imihigo y’Akarere yesejwe ku kigereranyo cya 99.1%.
Imihigo 89 yeshejwe kuva ku ijanisha 100% no kuzamura irimo 28 yo mu bukungu, 47 mu mibereho myiza na 14 yo mu miyoborere myiza n’ubutabera, kuva kuri 89-99.9% hari harimo imihigo 8 harimo 6 yo mu mibereho myiza n’ibiri yo mu miyoborere myiza, kuva kuri 80-89.9% harimo umuhigo umwe gusa n’undi muhigo umwe wesejwe ku ijanisha rya 60%.
Imihigo yo mu bukungu uko yari 29 yeshejwe ku ijanisha rya 98.6%, 54 yo mu mibereho myiza yeswa kuri 99.3% naho iyo mu miyoborere myiza n’ubutabera igera kuri 16 yeswa ku kigereranyo cya 99.6%.
Imihigo yo mu bukungu yatwaye ingengo y’imari igera kuri miriyari 12,189,982,781, iyo mu mibereho myiza yatwaye miriyari 14,168,438,269 z’amafaranga y’u Rwanda na miriyoni 25,465,342 ku mihigo 16 yo mu miyoborere myiza.
Meya Gasana Richard yahamije ko mu kwesa imihigo bidakorwa n’ubuyobozi bw’Akarere gusa, ahubwo hinjiramo n’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere no kuzamura imibereho myiza y’abaturage, dore ko mu mwaka w’ingengo y’imari ya 2021/2022, abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere ka Gatsibo bunganiye ingengo y’imari igera kuri Miriyari 4,778,441,677 z’amafaranga y’u Rwanda.