Ku munsi wa mbere n’uwa kabiri y’irushanwa rya Shampiyona nyafurika y’umukino wa Taekwondo riri kubera muri BK Arena i Kigali, abanyarwanda bitwaye neza ndetse begukana imidari igera kuri 15 itandukanye mu gice cyitwa Poomsae, aho bakina biyerekana.
Ni irushanwa ryiswe African Taekwondo Championships 2022 ryatangiye kuri uyu wa Gatatu tariki 13 Nyakanga 2022, rikinwa mu gice cyaryo kizwi nka Poomsae, aha umukinnyi cyangwa itsinda ry’abakinnyi biyerekana, bavamo hakajyamo abandi, maze abayoboye umukino bakemeza uruhande rwatsinze.
Ku munsi wa mbere, ni ukuvuga ku wa Gatatu tariki 13 Nyakanga, abanyarwanda bitwaye neza, ndetse banatwara imidari ya zahabu n’umuringa mu byiciro birimo abakiri bato bari hagati y’imyaka 12 na 14, mu cyiciro cyo kuva ku myaka 15 kugera kuri 17, mu batarengeje imyaka 30 mu bagore ndetse n’abatarengeje imyaka 40 mu bagabo.
Mu batwaye imidali ya zahabu harimo Ngabonziza Annick Dadual wawubonye mu cyiciro cy’abakiri bato mu bahungu, guhera ku myaka 12 kugera kuri 14 bahatana buri muntu ku giti cye, Isaro Ishwarya na we yatwaye umudali wa zahabu mu bakobwa bafite hagati y’imyaka 12 – 13, na we mu bakina buri muntu ari wenyine, ndetse na Tuyisenge Kevine na we yatwaye umudali wa zahabu awukuye mu bari hagati y’imyaka 15 na 17.
Mu bahatana mu makipe agizwe n’abantu babiri buri kipe, Ngabonziza Annick Dadual afatanyije na Irasubiza Ella Queen batwaye indi midali ibiri ya zahabu, naho Ndacyayisenga Aline na Rugambwa Junior nabo batsindira imidari ibiri y’Umuringa mu cyiciro cy’abatarengeje imyaka 30.
Ni mu gihe mu bandi bitwaye neza ku munsi wa mbere ari Uwayo Clarisse watwaye umudali w’umuringa mu bagore batarengeje imyaka 30, na Mbonigaba Boniface wabonye umudali w’umuringa mu bagabo batarengeje imyaka 40.
Umunsi wa kabiri nawo wabaye mwiza ku banyarwanda begukana imidari!
Ku munsi wa kabiri wa Shampiyona nyafurika y’umukino wa Taekwondo nabwo abanyarwanda bitwaye neza, aho mu bagabo batarengeje imyaka 30 ikipe igizwe na Mucyo ari kumwe na Nzaramba batwaye umudari wa feza, Uwayo Clarisse na Ndacyayisenga Umurerwa begukana umudari wa zahabu mu bagore batarengeje imyaka 30.
Uretse aba kandi, abitwa Kayitare, Mucyo na Umurerwa begukanye umudari wa zahabu mu bari hejuru y’imyaka 17 bavanze, Isimbi, Irasubiza na Isaro batwara umudari wa zahabu mu bana b’abakobwa(cadets girls), Tuyisenge, Uwase na Cyuzuzo nabo batwara zahabu mu bagore bari mu cyiciro cy’ingimbi(junior women), mu gihe mu barengeje imyaka17 bakina buri muntu ku giti cye Kayitare nawe yatwayemo umudari wa zahabu.
Ibi bivuze ko muri rusange mu cyiciro cyo gukina biyerekana (Poomsae) cyasojwe kuri uyu wa Kane tariki 14 Nyakanga 2022, abanyarwanda babashije kwegukana imidari 15 yose hamwe, harimo harimo 10 ya zahabu, 4 y’umuringa n’umwe wa feza.
Ni mu gihe iyi Shampiyona nyafurika y’umukino wa Taekwondo ikomeza kuri uyu wa Gatanu tariki ya 15 Nyakanga 2022, aho hazaba hakinwa icyiciro cy’abahatana barwana cyitwa Kyorugi; bikaba biteganijwe ko rizasozwa ku Cyumweru tariki 17 Nyakanga 2022; twanabibutsa kandi ko kwinjira muri iyi mikino ibera muri BK Arena i Remera ari Ubuntu, abinjira basabwa gusa kugaragaza ko bikingije Covid-19 ku buryo bwuzuye.
Amwe mu mafoto yaranze iminsi ibiri hakinwa Poomsae: