Ikibazo cy‘agatereranzamba ku kuburirwa irengero kwa Murenzi Rwasamanzi Parfait

Kuri iki cyumweru tariki 6 Gashyantare 2022, nibwo hamenyekanye ko Murenzi Rwasamanzi Parfait amaze igihe yaburiwe irengero, mu gihe urubanza rw‘imitungo ye rwari rutarashyirwaho akadomo n‘urukiko rw‘ubucuruzi rwa Kicukiro.

 

Amakuru agera k’Umusarenews.com avuga ko uyu Murenzi Rwasamanzi Parfait, yamenyekanye cyane muri 2017 ubwo yabaga mu bukangurambaga mu rubyiruko rwa FPR, mu gihe cyo kwiyamamaza k‘umukandida w‘ishyaka rya FPR; aho bivugwa ko yari ashinzwe ibijyanye n’ubukangurambaga mu rubyiruko muri gahunda zo guteza imbere igihugu.

 

Hashize iminsi urubanza rwa Parfait aregamo Akarere ka kicukiro, kamutwariye ubutaka kandi ko ngo amaze igihe aburana ndetse ngo yari yaranatsinze mu rukiko rw‘ubucuruzi rwa Kicukiro.

Nk‘uko tubikesha inshuri ze za hafi, ngo Parfait yabuze ubwo yari amaze kwegera umunyamakuru Rukundo Bosco ngo amufashe kuba yamukorera ubuvugizi kugira ngo Parfait abashe kwishyurwa amafaranga ye ndetse agumane ikibanza cye, aho uyu Rukundo akavuga ko bari maze umunsi umwe bavuganye kugira ngo azaze mw‘irangizarubanza mu rukiko rwisumbuye, ariko ngo ku munsi wo gusoma umwanzuro w‘urukiko rw‘ubujurire yategereje Parfait aramubura.

Umusarenews.com yamenye andi makuru ko Pafait ubwo yaburaga, yajyanywe n‘imodoka yo mu bwoko bwa Vigo ndetse ifite ibirahuri by‘umukara n‘ibirango (Plaque) bya Leta.

Twagerageje kuvugana n‘abashinzwe Ubugenzacyaha, RIB bahamiriza umunyamuru wacu ko ayo makuru nabo bayabonye kandi ko bari kugerageza ibishoboka byose ngo bamenye aho Murenzi Rwasamanzi Parfait aherereye. Tuzakomeza gukurikirana iyi nkuru.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *