Perezida Kagame asanga ubwirasi abayobozi bafite bushobora gusenya igihugu

Perezida Paul Kagame yanenze abayobozi batuzuza inshingano, avuga ko babiterwa n’imico mibi kandi ko iyo yiganjemo ubwirasi n’ubwo baba babikora ntacyo bishingikirije; anavuga ko bikomeje gutyo igihugu bagisenya.

Yabigarutseho ubwo yasozaga Inama Nyunguranabitekerezo y’Abayobozi b’Inzego bwite za Leta n’inzego z’ibanze yabereye mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Gako; yitabirirwa n’abayobozi b’uturere, ba Minisitiri batandukanye n’abandi.

Ati “Impamvu ya mbere mufite imico mibi irimo n’ubwirasi, iki gihugu cyanyu muzagisenya. Muri abirasi kandi mwiratana ubusa. Mwiratana iki? Abayobozi muri hano mwiratana iki?”

Perezida Kagame yavuze ko niba abayobozi bemeye kujya mu nzego z’ubuyobozi, batagomba guhunga inshingano, ahubwo bikwiriye gukorwa cyangwa se niba ntacyo bibatwaye bakajya ahandi bagakora ibyo bashaka.

Ati “Uwiba aziba wenda agire ibyago bamufate afungwe cyangwa uzakora andi marorerwa aho muzaba mwagiye muhure n’ingaruka zayo.”

Perezida Kagame yavuze ko kwibagirwa ibifitiye inyungu abaturage ari icyaha.

Yakomeje agira ati “Ubu muri aha muri abayobozi b’Abanyarwanda mwikorera ibyo mushatse? Ntawe uzababaza, ntawe uzabakurikirana n’ibi mwavugaga mugiye kwinenga, hari ikintu cyangombwa mutavuze. Ntabwo nigeze numva mu myanzuro muvuga uko muzakurikirana uko ibi muvuye hano musezeranye bizashyirwa mu bikorwa.”

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Habimana Dominique, yavuze ko kugira ngo ibyemejwe bishyirwe mu bikorwa, abayobozi bazajya bahura, Perezida Kagame amusubiza ko bidahagije ahubwo hakwiriye kugira ababiryozwa.

Perezida Kagame ati “Ntabwo umuntu umwe yaburizamo umushinga ukwiriye guha abantu ibihumbi 10 amazi kuko ngo yibagiwe. Ariko murumva uburemere bwabyo? Umuntu agaharika umushinga wagombaga kuramira abantu ibihumbi bikaba ibintu bisanzwe.”

Umukuru w’Igihugu yavuze ko hari ibyo abona ku mbuga nkoranyambaga, abaturage batakamba, akabyoherereza abayobozi ababaza ibyo ari byo, bakamusubiza ko batabizi. Yibaza ukuntu batamenya ibintu bibera mu gace kabo.

Perezida Kagame yavuze ko bitumvikana ukuntu n’ikintu kibi gikorwa abantu bakireba, nibura ntihagire n’uvuga ati ‘sigaho’.

Source: Igihe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *