TI-Rwanda yagaragaje ubukomisiyoneri buri mu burezi bw’u Rwanda

Ubushakashatsi bwakozwe n’Umuryango urwanya Ruswa n’Akarengane mu Rwanda (Transparency International Rwanda-TI-Rwanda) ku burezi budaheza na ruswa mu mashuri yo mu Rwanda, bwagaragaje ko hariho ruswa itangwa hifashishijwe abazwi nk’abakomisiyoneri.

Ubusanzwe ubukomisiyoneri cyangwa se abakomisiyoneri bakunze kuba biganje mu mirimo irimo gushakira abantu inzu, imodoka zo gukodesha cyangwa kugura, hamwe n’ibindi bicuruzwa bitandukanye; gusa uwavuga ko bumaze kwaguka no kugera mu zindi nzego ntabwo yaba yibeshye.

Hamwe mu hagaragaye ibikorwa nk’ibyo by’ubukomisiyoneri, ni mu burezi bw’u Rwanda nk’uko bigaragazwa n’ubushakashatsi bwakozwe na TI-Rwanda mu mwaka ushize wa 2025, hagamijwe kureba uko ruswa ihagaze mu itangwa ry’imyanya y’abarimu, kwandikisha abana, amasoko na ruswa ishingiye ku gitsina, no kureba niba abana bose biga kimwe nta wuhejwe.

Mu bantu 100 babajijwe mu turere dutanu, 8% bagaragaje ko hari ruswa cyane cyane mu kugira ngo abanyeshuri babone amanota meza, 5% bagaragaza ko haba ruswa mu bijyanye n’ifunguro rifatirwa ku ishuri (School Feeding), aho bamwe banyereza ibiryo cyangwa amasoko agatangwa mu buryo budaciye mu mucyo, mu gihe abantu 7.8% bagaragaje ko abagore, abafite ubumuga, abaturuka mu miryango ikennye, n’abafite uburwayi bwo mu mutwe by’umwihariko bakunze guhezwa.

Ubwo hamurikwaga ubushakashatsi bwa TI-Rwanda bwagaragaje ko mu burezi bw’u Rwanda harimo ubukomisiyoneri.

Umwe mu barimu batanze ubuhamya muri ubwo bushakashatsi yabwiye TI-Rwanda ko mu rwego rw’uburezi hari abakomisiyoneri bifashishwa mu gutanga ruswa kugira ngo ukeneye serivisi ayihabwe.

Yagize ati “Hari ubwo usaba kwimurirwa ku kindi kigo(mutation) bakakwangira, ariko bwacya umuntu akaza akakwegera ati umuyobozi w’ishuri runaka yambwiye ngo nze nkuganirize. Ubwo rero waba ufite amafaranga uti ngaho nanyorohereze, ntabwo uyaha nyirubwite ugufasha, uyaha komisiyoneri. Hari abakomisiyoneri baba bahari mu rwego rw’uburezi turabafite.”

Undi mwarimu we yavuze ko ari ikibazo gikomeye; kuko ngo bashobora (abayobozi) kuguha ibaruwa ikwimurira mu Murenge w’icyaro, wari usanzwe wigisha mu Mujyi; kugira ngo bagire undi muntu bahazana kuko aba yatanze ruswa.

Umushakashatsi mukuru muri TI-Rwanda, Dr. Bruce Gashema, avuga ko mu bushakashatsi bakoze bagiye babwirwa ko abasaba ruswa bafite abandi bohereza kuyikusanya.

Ati “Uwo bise umukomisiyoneri aba ari hagati yawe, nawe (uwaka ruswa), akenshi nibo batuma kuri izo ruswa. Bagiye babigaragariza no muri za kaminuza aho uba uhafite umuntu nk’umunyeshuri waharangije cyangwa undi muntu ku ruhande, akaguhuza na mwarimu, ku buryo akurangira naho muzahurira, n’amanota azaguha, kugira ngo wa mwarimu ase nkaho atagaragara muri icyo gikorwa, ahubwo hagaragaremo umukomisiyoneri. Ni uko biteye ni ko bagiye babitubwira.”

Umushakashatsi mukuru muri TI-Rwanda, Dr. Bruce Gashema, ahamya ko abaka ruswa bohereza abakomisiyoneri.

Ni mu gihe ubwo hamurikwaga ubu bushakashatsi bwari bugamije kureba uko ruswa ihagaze mu itangwa ry’imyanya y’abarimu, kwandikisha abana, amasoko na ruswa ishingiye ku gitsina, no kureba niba abana bose biga kimwe nta wuhejwe, Umuyobozi ushinzwe gukurikirana no guhuza ibikorwa muri Minsiteri y’Uburezi (MINEDUC), Sylivie Uwimbabazi avuga ko ikibazo cy’abakomisiyoneri batari bakizi, ariko bazabiganiraho bigafatirwa umwanzuro.

Sylivie Uwimbabazi ushinzwe gukurikirana no guhuza ibikorwa muri MINEDUC, avuga ko ikibazo cy’abakomisiyoneri batari bakizi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *