Mu mukino wavunikiyemo umusifuzi, RDC yaherukaga mu gikombe cy’Isi icyitwa Zaire, yongeye kubona itike

Nyuma yo gutsindira Jamaica igitego 1-0 ku mukino wa kamarampaka mpuzamigabane wabereye muri Mexico, Ikipe y’igihugu ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yabonye itike y’igikombe cy’Isi cy’uyu mwaka wa 2026; ni nyuma yahoo yagiherukagamo mu myaka 52 ishize ubwo yari icyitwa Zaire.

Ni umukino wabaye mu rukurera rwo kuri uyu wa Gatatu tariki 01 Mata 2024, ubera mu Mujyi wa Guadalajara muri Mexico, aho RDC yageze muri iyi mikino ya kamarampaka mpuzamigabane isezereye Nigeria muri kamarampaka zo ku mugabane wa Afurika.

Iminota 90 isanzwe y’umukino yarangiye amakipe yombi anganya 0-0, gusa RDC yatsinze ibitego bibiri ariko bagasanga baraririye; nkuko amategeko y’iyi mikino abiteganya, hagombaga kongerwaho iminota 30 igizwe n’uduce tubiri buri kamwe gafite iminota 15.

Mu gace ka mbere ubwo umukino wari ugeze ku munota w’i 100, ibintu nibwo byahindutse aho RDC yabonye koroneri, itewe umupira usanga myugariro Axel Tuanzebe mu rubuga rw’amahina ahita awushyira mu izamu rya Jamaica.

Agace ka mbere k’iminota 30 y’inyongera karangiye RDC akaguru kamwe kari mu Gikombe cy’Isi 2026, ndetse mu gace ka kabiri ikomeza guhagarara kuri iki gitego kugeza iminota 120 yuzuye.

Iyi minota nayo yongereweho indi itandatu kuko ubwo umukino wari ugeze ku munota w’i 113 umusifuzi wo hagati Facundo yavunitse agasimbuzwa uwa kane, ariko n’ubundi urangira Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ikoze amateka ibonye itike yo gukina iri rushanwa riruta ayandi muri ruhago ku Isi nk’igihugu cya 10 kizaba gihagarariye Afurika mu Gikombe cy’Isi 2026.

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yaherukaga Igikombe cy’Isi mu 1974 ubwo yitwaga Zaire aho yavuyeyo nta mukino numwe itsinze ahubwo itsinzwe ibitego 14 mu mikino itatu yakinnye mu itsinda; birimo 9-0 yatsinzwe n’icyahoze ari Yugoslavia.

Nyuma yo kubona itike iki gihugu cyahise kijya mu itsinda rya 11 ririmo
Portugal bazanakina umukino wa mbere tariki 18 Kamena 2026, Uzbekistan na Colombia.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *