Kigali: Umukozi ushinzwe ubwubatsi afunzwe akurikiranweho ruswa n’iyezandonke

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwafunze umukozi ushinzwe ibikorwa by’ubwubatsi mu Mujyi wa Kigali, ukurikiranyweho ibyaha bifitanye isano na ruswa n’iyezandonke.

Nk’uko RIB yabitangaje ku wa 14 Nyakanga 2025, uyu mukozi yari amaze iminsi akorwaho iperereza ryagaragaje ibimenyetso by’uko yaba yaragize uruhare mu bikorwa byo kudasobanura inkomoko y’umutungo ndetse no mu iyezandonke.

Ubu afungiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyarugenge, mu gihe dosiye ye yamaze gushyikirizwa Ubushinjacyaha ngo hatangire iperereza ryimbitse rigamije kumugeza imbere y’inkiko.

Mu butumwa bwatanzwe n’uru rwego, RIB yasabye abakozi bafite inshingano za Leta cyangwa ububasha mu nzego z’imicungire y’umutungo n’imyubakire kureka gukoresha izo nshingano mu nyungu zabo bwite. Yibukije ko ibyo ari ibyaha bihanishwa ibihano bikomeye.

Yagize iti:

“Turakangurira abantu bose kutemera kwandikwaho imitungo itari iyabo mu rwego rwo gufasha abanyabyaha guhisha umutungo w’amanyanga. Iyo babikoze, na bo ubwabo bafatwa nk’abanyabyaha.”

Itegeko no 54/2018 ryo ku wa 13 Kanama 2018 ryerekeye kurwanya ruswa, riteganya ko umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kudasobanura inkomoko y’umutungo, ahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka 7 na 10, ndetse n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’umutungo utashoboye gusobanura.

Icyakora hashingiwe ku Itegeko no 001/2025 ryo ku wa 22 Mutarama 2025, ryerekeye gukumira no guhana iyezandonke, gutera inkunga iterabwoba no gukwirakwiza intwaro za kirimbuzi, umuntu uhamijwe icyaha cy’iyezandonke ahanishwa igifungo kuva ku myaka 10 kugeza ku 15, n’ihazabu yikubye inshuro hagati ya eshatu na eshanu z’agaciro k’amafaranga yagiye akoresha mu buryo butemewe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *