France Mpundu yanditse amateka aba Umunyarwanda wa mbere winjiye muri “Secret Story Africa”

Umuhanzikazi France Mpundu, uri kubarizwa muri Afurika y’Epfo, yanditse amateka mashya mu myidagaduro nyarwanda nyuma yo kuba Umunyarwanda wa mbere uhawe amahirwe yo kwinjira mu kiganiro kizwi nka “Secret Story Africa”, gitambuka kuri Canal+ Pop.

Uyu mukobwa wagiye muri Afurika y’Epfo mu minsi ishize, yinjiye mu nzu yaberamo iri rushanwa mu ijoro ryo ku wa 6 Ukwakira 2025, aho yifatanyije n’abandi bakinnyi 16 baturutse mu bihugu 14 bitandukanye byo ku mugabane wa Afurika bikoresha ururimi rw’Igifaransa.

Ni ku nshuro ya kabiri iki kiganiro gitegurwa ku rwego rwa Afurika, nyuma y’icy’umwaka ushize cyegukanywe na Awa Sanoko wo muri Côte d’Ivoire.

“Secret Story Africa” ni urubuga rurimo amarushanwa n’imikino ishingiye ku ibanga. Abahatana baba batujwe mu nzu imwe yihariye, batandukanye n’Isi isanzwe — nta telefone, nta televiziyo, nta makuru yo hanze — kandi buri wese aba afite ibanga rikomeye agomba kurinda abandi ngo bataryimenya, mu gihe nawe aba akurikirana amayeri yo kumenya ibanga ry’abandi.

Iri rushanwa rimara amezi atatu, kandi rikorerwa mu Mujyi wa Johannesburg muri Afurika y’Epfo, ritunganywa na sosiyete Banijay Entertainment S.A, ari na yo isanzwe itegura Big Brother, rikundwa cyane hirya no hino ku Isi.

Uwatsinda “Secret Story Africa” ahabwa ibihembo bisaga miliyoni 20 z’Amafaranga y’Afurika y’Iburasirazuba (CFA), angana na asaga miliyoni 50 z’amafaranga y’u Rwanda.

Iri rushanwa ryatangiriye mu Bufaransa, aho ryamaze imyaka irenga 18 ritambuka kuri za televiziyo nka TF1 na RTL Plug, mbere yo kwagurirwa ku rwego rwa Afurika.

Kwinjira kwa France Mpundu muri iri rushanwa byafashwe nk’intambwe ikomeye ku rubyiruko rw’Abanyarwanda muri sinema n’imyidagaduro, by’umwihariko mu guha isura nshya impano z’Abanyarwandakazi ku rwego mpuzamahanga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *