Davido yashimangiye urukundo rwe na Chioma mu birori by’ubukwe

Umuhanzi w’icyamamare muri Afurika, David Adedeji Adeleke uzwi cyane ku izina rya Davido, yongeye gutungura umugore we Chioma Rowland, amuha isaha y’ikirango cya Richard Mille ifite agaciro ka $300,000 (asaga miliyoni 433 Frw), mu birori by’akataraboneka byabereye i Miami, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ku wa 10 Kanama 2025.

Ibi birori byiswe #Chivido2025 ku mbuga nkoranyambaga, byari bimwe mu byunganira ubukwe bwa gatatu bw’aba bombi, byitabirwa n’inshuti z’imbere mu rugo ndetse n’abagize imiryango yabo.

Davido yakoze iki gikorwa mu gihe hashize amezi make aha Chioma impano y’imodoka yo mu bwoko bwa Mercedes-AMG G63, ubwo hizihizwaga isabukuru y’imyaka 30 y’uyu mugore ku wa 30 Werurwe 2025, mu birori byabereye i Atlanta, USA. Iyo modoka ifite agaciro ka $200,000 (asaga miliyoni 283 Frw), ikaba iri mu zikunzwe kandi zihenze ku isoko muri iki gihe.

Ubukwe bwa Davido na Chioma bwa mbere bwabaye muri Kamena 2024, nyuma y’imyaka irenga itandatu babana. Mu buzima bwabo, bamaze kubyara abana batatu, barimo umwe witabye Imana mu 2022 arohamye, n’impanga zavutse mu 2023.

Ibirori by’i Miami byabaye ubukwe bwa gatatu bw’aba bombi, Davido atangaza ko byamutwaye miliyoni $3.7 (asaga miliyari 5 Frw). Amakuru avuga ko uyu muhanzi n’umugore we bageze muri Miami ku wa 8 Kanama 2025, bakabanza gutangira ibirori by’imbanzirizamubukwe mbere y’isozwa n’iyo White Party y’akataraboneka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *