U Rwanda mu biganiro n’u Bushinwa ku kubaka inganda z’imodoka z’amashanyarazi

Guverinoma y’u Rwanda iri mu biganiro n’ibigo bikomeye byo mu Bushinwa hagamijwe gutangiza inganda ziteranya imodoka z’amashanyarazi, mu rwego rwo guteza imbere ubwikorezi budahumanya ikirere.

Ibi byatangajwe na Ambasaderi w’u Rwanda mu Bushinwa, Amb. Kimonyo James, ubwo yagarukaga ku ruhare rw’u Bushinwa mu iterambere ry’imishinga itandukanye y’ubucuruzi n’ibikorwaremezo mu Rwanda, binyuze muri gahunda ya Belt and Road Initiative.

Ambasaderi Kimonyo yavuze ko u Rwanda ruri ku isonga mu gukoresha ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi birimo moto n’imodoka, kandi ko ibigo byinshi by’Abashinwa bishishikajwe no gufungura inganda mu Rwanda.

“Turi mu biganiro n’ibigo byo mu Bushinwa bifite ubushake bwo gutangiza inganda ziteranya ibinyabiziga by’amashanyarazi mu Rwanda, kugira ngo bigire uruhare mu kugabanya imyuka ihumanya ikirere,” — Amb. Kimonyo James

Mu kwezi kwa Mata 2025, Guverinoma y’u Rwanda yatangiye imikoranire n’uruganda Chery International, ruzwi cyane mu gukora imodoka z’amashanyarazi. Ubufatanye bwarimo n’andi masoko arimo ubuhinzi, ingufu zidahumanya ikirere n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Chery International ni ikigo cya mbere mu Bushinwa cyagurishije imodoka zisaga miliyoni imbere mu gihugu. Ni kimwe mu bigaragaza ubushake bw’Abashinwa bwo kugeza inganda zabo ku mugabane wa Afurika binyuze mu Rwanda.

U Rwanda rurimo kwiyubaka mu rwego rw’imodoka z’amashanyarazi

Ibigo bitandukanye byatangiye gushora imari mu bucuruzi bw’imodoka na moto z’amashanyarazi mu Rwanda. Muri byo harimo:

  • VW Mobility Solutions
  • Ampersand
  • Safi/Gura Ride
  • Victoria Autofast Rwanda
  • Kabisa
  • Rwanda Electric Motorcycle Ltd

Leta y’u Rwanda ifite intego yo gushora miliyoni $900 mu rwego rwo gushyira mu bikorwa gahunda y’ubwikorezi bushingiye ku ngufu zisubira, harimo kugura imodoka, kubaka sitasiyo z’amashanyarazi, n’ibindi bikorwaremezo bijyana na byo.

Ibyo Leta yateganyije ku bashoramari

Mu rwego rwo gushishikariza abashoramari:

  • Hazagabanywa imisoro ku bikoresho by’ibinyabiziga by’amashanyarazi
  • Abashoramari bazahabwa ubutaka bwa Leta ku buntu bubatseho sitasiyo z’amashanyarazi
  • Amashanyarazi ku giciro gito ku masitasiyo
  • Imodoka zizahabwa ibirango byihariye bizorohereza ku byangombwa no kubona aho ziparika
  • Ibigega bya Leta bizaheraho iyo bikeneye gukodesha imodoka mu kazi ka Leta

Ubushinwa ni isoko rinini ry’imodoka z’amashanyarazi

Ku rwego mpuzamahanga, u Bushinwa bukomeje kwigaragaza nk’umuyobozi w’ikirenga mu gukora no gukoresha imodoka z’amashanyarazi. Mu 2024:

  • 47.6% by’imodoka zagurishijwe mu Bushinwa zari iz’amashanyarazi
  • Hinjiye imodoka nshya z’amashanyarazi zigera kuri miliyoni 11
  • Izi modoka zari zifite 8.9% by’imodoka zose ziri mu Bushinwa

Inganda nka BYD, Geely, SAIC Motor, GAC Aion, NIO, Changan Automobile n’izindi ni zo ziza ku isonga.

Inyungu z’igihe kirekire ku Rwanda

Nubwo ishoramari ry’iyi gahunda rihenze, Guverinoma y’u Rwanda igaragaza ko inyungu zayo zizaruta ibyayishowemo. Harateganyijwe ko u Rwanda ruzaba rwarazigamye miliyari 20 Frw mu kugabanya ikoreshwa rya lisansi n’amavuta yo guteka yatumizwaga mu mahanga kugeza mu mpera za 2025.

Gahunda yo gukoresha no gutunganya imodoka z’amashanyarazi ni imwe mu nkingi z’iterambere ry’igihe kirekire, iteganyijwe kurinda ibidukikije, kugabanya amafaranga yoherezwa hanze, no guteza imbere inganda nshya zikorera mu Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *