Kimisagara: Umusore yafatiwe mu cyuho afite ibiro bitandatu by’urumogi

Polisi y’u Rwanda ibinyujije mu ishami rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge, yafashe umusore w’imyaka 27 wo mu Karere ka Nyarugenge, ubwo yari atwaye mu gikapu ibiro bitandatu by’urumogi, mu Murenge wa Kimisagara.

Uyu musore yafashwe ku wa 15 Nyakanga 2025 mu Mudugudu wa Nyabugogo, nyuma y’amakuru yatanzwe n’abaturage bacyetse ko afite igikapu kirimo ibiyobyabwenge.

Uwo musore yemereye Polisi ko urwo rumogi yarukuye ahitwa Ku Kinini mu Karere ka Rulindo, aruzaniye mugenzi we usanzwe acuruza ibiyobyabwenge mu Murenge wa Kabuga. Yavuze ko iyi yari inshuro ya kabiri akoze uru rugendo rwo kugeza urumogi mu Mujyi wa Kigali.

CIP Gahonzire Wellars, Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, yashimiye abaturage bagize uruhare mu gutanga amakuru yatumye uyu musore afatwa, asaba n’abandi gukomeza kuba maso no gutanga amakuru ku gihe.

Yagize ati:

“Turashimira abaturage batanze amakuru. Ubutumwa dutanga ni uko abantu bose bagikora ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge bamenya ko amayeri yabo yose yamaze kumenyekana. Abashaka kwangiza ubuzima bw’Abanyarwanda ntibazihanganirwa.”

Uwo musore ubu afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kimisagara, dosiye ye ikaba yatangiye gukorwaho, mu gihe hakomeje igikorwa cyo gushakisha abo bafatanyije.

Urumogi ruri mu byiciro by’ibiyobyabwenge bihambaye nk’uko biteganywa n’Iteka rya Minisitiri nº 001/moh/2019.

Amategeko y’u Rwanda ateganya ko umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo gucuruza cyangwa gutunda ibiyobyabwenge bihambaye, ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu iri hagati ya miliyoni 20 na 30 Frw.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *