Mu Murenge wa Cyanika, Akarere ka Burera, bamwe mu babyeyi bavuga ko ivuriro ry’ibanze rya Kamanyana riri kubagora mu gihe cyo kubyara bitewe n’ubuke bukabije bw’ibitanda. Iri vuriro rifite ibitanda bibiri gusa, bituma hari ababyeyi babyarira hasi cyangwa se bahitamo kujya kubyarira mu ngo cyangwa ku bindi bigo by’ubuzima biri kure.
Nyiranzabonimpa Claudine, umwe mu babyeyi uherutse kubyarira kuri iri vuriro, yavuze ko yagezeyo nijoro asanga ibitanda byose bifashwe, agasabwa kuryama ku igodora rishyirwa hasi. Yagize ati:
“Nabyariye ku igodora, byari ibihe bigoye cyane kubera imbeho n’umunaniro. Ariko twakiriye uko bimeze kuko ntaho abandi bajya.”
Ibibazo nk’ibi bituma bamwe mu babyeyi bafata icyemezo cyo kwambuka ibirometero 4 bajya ku Kigo Nderabuzima cya Cyanika, aho bavuga ko serivisi ziri ku rwego rwo hejuru n’ibitanda bihagije. Mukankuzi Olive (izina ryahinduwe) yagize ati:
“Ahubwo njya mpitamo kujyayo mbere y’umunsi ntangiye kubyara, nkaba mpafite n’umuherekeza, kuko hari icyizere cy’uko nzabona serivisi nziza kandi mu bwisanzure.”
Ubuyobozi bw’ivuriro rwa Kamanyana bwemera ko ikibazo gihari ariko bukemeza ko atari ubushake buke cyangwa imikorere mibi. Nyirantezimana, ushinzwe ibikorwa kuri iri vuriro, yagize ati:
“Turacyeneye inkunga. Nti dufite ibitanda bihagije, inyubako ni nto, kandi igihe cyose umubare w’ababyeyi wiyongereye duhura n’imbogamizi nyinshi.”
Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Mukamana Soline, yemeje ko ikibazo cy’ubuke bw’ibitanda n’inyubako kuri iryo vuriro kiri mu byihutirwa barimo gushakira umuti. Yagize ati:
“Tugiye kuganira n’inzego z’ubuzima dufatanye gushaka uko iri vuriro ryakwagurwa. Turashaka ko serivisi z’ubuzima zirusha ho kuba nziza kandi zihabwa buri muturage hafi.”
Iri vuriro kandi riri hafi y’umupaka uhuza u Rwanda na Uganda, bigatuma n’abaturage bo mu Karere ka Kisoro baza kurihahira serivisi, bishyira igitutu kinini ku bakozi bake n’ibikoresho bidahagije.
Buri kwezi, iri vuriro ryakira abaturage benshi bashaka serivisi z’ubuvuzi, ariko ubushobozi bwo kubitaho buracyari buke cyane. Uretse ababyeyi b’Abanyarwanda, hari n’abo muri Uganda baza kuhivuriza kubera aho riri hafi.
Kongera ibitanda, inyubako, n’abakozi b’inzobere mu buzima ni bimwe mu byifuzwa n’abaturage kugira ngo babone serivisi zihuse, zinoze kandi zitari mu kajagari, cyane cyane mu gihe cy’ibaruka aho ubuzima bw’umubyeyi n’ubw’umwana bushobora kujya mu kaga.

