Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwasubitse iburanisha ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo rya Ingabire Victoire Umuhoza, rimurirwa ku itariki ya 15 Nyakanga 2025, nyuma y’uko uyu munyapolitiki agaragaje ko atabonye umwanya uhagije wo kwiga neza dosiye ye, anasaba ko urukiko rwamufasha kugira ngo umwunganizi we w’umunyamahanga abone uburenganzira bwo gukora mu Rwanda.
Ni mu gitondo cyo ku wa 8 Nyakanga 2025 ubwo Ingabire yitabiraga urukiko, yambaye ikanzu y’igitenge ifite amabara atukura n’aya orange, n’utwambarwa two mu mutwe twajyanye nayo, arimo amadarubindi y’umukara n’inkweto zifunguye z’umukara, ari kumwe na Me Gatera Gashabana.
Ku isaha ya saa tatu n’igice ni bwo umucamanza yinjiye mu cyumba cy’iburanisha, abanza guha abanyamakuru umwanya wo gufata amafoto, mbere y’uko urubanza rutangira.
Mu gusomerwa imyirondoro, Ingabire Victoire yahawe ijambo hamwe n’umwunganira, basobanura impamvu bandikiye basaba ko iburanisha ryasubikwa. Ingabire yavuze ko hari impamvu eshatu z’ibanze zituma adashobora kuburana icyo gihe.
Icya mbere, yasabye ko urukiko rwafasha kugira ngo umwunganizi we w’umunyamategeko wo muri Kenya, Emily Osiemo, abone ibyangombwa bimwemerera gukora mu Rwanda, bityo abe yamwunganira neza muri uru rubanza.
Ati “N’ubwo mfite Me Gatera Gashabana, ni uko gusa ari we twisanze turi kumwe muri dosiye, kuko harimo abandi bantu icyenda hamwe nanjye nkaba uwa cumi. Me Gashabana ari kudufasha twese kuko natwawe nta nteguza.”
Icya kabiri, Ingabire yavuze ko dosiye Ubushinjacyaha bwashyikirije urukiko isobanura ibyo aregwa ibaye ndende kandi yanditse mu buryo bucanganye, bigatuma bitoroshye kuyisobanukirwa. Yongeyeho ko hari inyandiko ziri muri sisiteme z’urukiko batashoboye gufungura ngo bazisome.
Icya gatatu, Ingabire yavuze ko dosiye irimo ibimushinja yayibonye ku wa Gatandatu, bityo akaba atarabashije kubona umwanya uhagije wo kuyisesengura n’ibiyirimo, harimo n’amajwi yavuzwemo, bityo asaba igihe ngo yitegure neza.
Yashingiye ku ngingo za 74 na 75 z’itegeko rigena imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha, avuga ko agomba guhabwa dosiye itomoye kandi agahabwa umwanya wo gusobanukirwa ibyo aregwa, kugira ngo yitegure mu buryo bwuzuye.
Ubushinjacyaha bwamaganye ibyo Ingabire yasabye, buvuga ko biri mu rwego rwo gutinza iburanisha ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo kandi ari urubanza rusanzwe ruba mu buryo bwihuse.
Ku kijyanye n’umwunganizi w’umunyamahanga, umushinjacyaha yavuze ko Ingabire amaze igihe yunganiwe neza na Me Gatera Gashabana kandi ko atigeze yamburwa uburenganzira bwo kunganirwa, bityo ko ibyo atari impamvu yo gusubika urubanza.
Yagize ati “Ubwo yabazwaga mu bugenzacyaha yari yunganiwe, na n’ubu aracyunganiwe n’umunyamategeko yihitiyemo. Rero kubona asaba ko dutegereza umunyamategeko utaramenyekana mu Rwanda ni uburyo bwo gutinza urubanza.”
Yanavuze ko ibyo gusaba urukiko guhatira Urugaga rw’Abavoka kwemera umunyamategeko w’umunyamahanga bitari mu nshingano z’urukiko, ahubwo ko Ingabire na Me Gashabana bari bakwiye kuba barabanje kubikora mbere, bagakorana n’Urugaga rw’Abavoka.
Ku birebana n’uko Ingabire avuga ko dosiye yayibonye atinze, Ubushinjacyaha bwavuze ko iyo dosiye yaregewe urukiko ku wa 30 Kamena, kandi ko kuva ubwo buri wese yemerewe kuyibona, ahubwo kuba barayibonye ku wa Gatandatu ari uburangare bwabo.
Umushinjacyaha ati “Kuba bavuga ko babonye dosiye ku wa Gatandatu ntibikwiye kuba impamvu. Ibyo ni uburangare bwabo.”
Me Gatera Gashabana yavuze ko ubushinjacyaha buri gukurikirana inyungu zabwo gusa, ariko ko mu by’ukuri mu cyumweru cyakurikiye itariki 30 Kamena harimo konji, bityo gusoma dosiye bikaba bitaroroshye. Ubushinjacyaha bwo bwavuze ko n’ubwo hari konji, sisiteme yakoraga.
Nyuma yo kumva impande zombi, umucamanza yafashe umwanzuro wo kwimurira iburanisha ku wa 15 Nyakanga 2025 kugira ngo Ingabire n’umwunganizi we babone umwanya uhagije wo kwitegura.
Ati “Ariko icyo gihe nta yindi mpamvu urukiko ruzumva, iburanisha rizakomeza uko byagenda kose.”
Ibi bivuze ko Ingabire Victoire agiye kubona iminsi yo gutegura ibimushinjwa, ariko hakaba hanahari ikigero cy’igitutu kuko igihe gitaha nta yandi masubukuro azakorwa.
