Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko nubwo hari bamwe mu barwanyi ba FDLR bashaka kwihisha bahindura amazina cyangwa ururimi bavuga, u Rwanda rufite amakuru ahagije kuri bo kandi bizifashishwa mu mugambi wo gusenya uwo mutwe w’iterabwoba.
Ibi Minisitiri Nduhungirehe yabivugiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yitabiriye Rwanda Convention 2025, asubiza ikibazo cya Serugaba Eric, Umunyarwanda uba muri South Dakota wari wagaragaje impungenge ku barwanyi ba FDLR binjizwa mu ngabo za RDC ndetse bamwe bagahindura imyirondoro bakitwa amazina y’Abanye-Congo.
Minisitiri Nduhungirehe yatanze urugero rwa Brig Gen Gakwerere Ezéchiel, umwe mu bayobozi ba FDLR woherejwe mu Rwanda tariki ya 1 Werurwe 2025 yambaye impuzankano y’ingabo za RDC, nk’ikimenyetso cy’uko koko hari abarwanyi binjijwe mu ngabo cyangwa mu mitwe ya Wazalendo.
Ati:
“Ayo makuru yose ya FDLR natwe tuba tuyafite, aho bari n’ama-unités barimo. Kuba barinjijwe mu ngabo ntabwo bituma twibagirwa abo ari bo. Ndetse binjijwe no muri Wazalendo.”
Minisitiri yasobanuye ko gahunda yo gusenya FDLR itahita ishyirwa mu bikorwa hakoreshejwe imbaraga gusa. Yavuze ko hazabanza ubukangurambaga bwo gusaba abarwanyi b’uyu mutwe gutaha bagasubira mu buzima busanzwe, nk’uko benshi bamaze kubikora.
Yagize ati:
“Iyo tuvuga gusenya FDLR, si ukuhita umuntu afata imbunda. Twabiganiriye n’abahuza, ni uko tubanza gushishikariza abashaka gutaha. Icyo dusigaje kureba ni ubushake bwa Guverinoma ya Congo mu kubikora.”
Iyi gahunda ijyanye n’amasezerano u Rwanda ruheruka kugirana na RDC ku wa 27 Kamena 2024 i Washington, agamije gusenya FDLR no gukuraho ingamba z’ubwirinzi u Rwanda rwashyize ku mupaka. Aya masezerano ateganya ko ibi bikorwa bizamara iminsi 90.
Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko mu minsi ya vuba amasezerano azatangira gushyirwa mu bikorwa, bityo bigaragaze neza niba koko Leta ya Kinshasa ifite ubushake bwo guca burundu umutwe wa FDLR.
