Diddy afungiwe ibyaha bikomeye, ingwate yarananiranye

Umucamanza yanze kumurekura, urubanza rushobora kumuhanisha imyaka 20

Umuraperi w’Umunyamerika Sean “Diddy” Combs, uzwi cyane muri hip-hop, yangiwe kongera kubona umwuka wo hanze nyuma yo guhamwa n’ibyaha bibiri bikomeye byo gutwara abantu hagamijwe kubakoresha imibonano mpuzabitsina.

Uyu muhanzi w’imyaka 55, wari umaze igihe afungiwe muri gereza ya Brooklyn kuva muri Nzeri 2024, yari yizereye ko azafungurwa by’agateganyo atanze ingwate ya miliyoni 1$ (arenga miliyari 1 Frw), mu gihe ategereje ikemezo cya nyuma cy’urukiko. Gusa umucamanza Arun Subramanian yabiteye utwatsi, avuga ko amateka ya Diddy agaragaza ko ashobora kongera gukora ibyaha by’urugomo.

Ibyaha byahamye Diddy n’aho byaturutse

Mu rubanza rwamaze hafi amezi abiri i New York, Inteko iburanisha y’abantu 12 yamaranye amasaha 13 isesengura dosiye ye mbere yo kumuhanaguraho ibirego bitatu ariko igasanga afite ibyaha bibiri:

  • Gutwara abantu hagamijwe kubakoresha ubusambanyi (sex trafficking), byakorewe Cassandra ‘Cassie’ Ventura na Jane Doe (amazina ahishuwe mu rwego rwo kubarinda).

Nubwo yahanaguweho ibyaha bikomeye byo kurema umutwe w’abagizi ba nabi no gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato, ibyo yahamijwe biracyafite uburemere bushobora gutuma ahabwa igifungo kigera ku myaka 20.

Impamvu umucamanza yanze ingwate

Abanyamategeko ba Diddy bari bagaragaje ko atari umuntu ushobora guhunga ubutabera kuko pasiporo ze zafashwe, ndetse n’indege ye bwite yarafatiriwe. Ariko umucamanza Subramanian yanze kwemera ibyo, avuga ko amateka agaragaza ko Diddy yakunze kugira imyitwarire y’urugomo bityo ko agomba kuguma muri gereza kugeza igihe azacirirwa urubanza.

Ibi bibaye mu gihe mu mwaka ushize nabwo Diddy yari yatanze miliyoni 50$ inshuro eshatu ngo arekurwe by’agateganyo ariko bikanga.

Amarira n’amarangamutima mu muryango we

Umuryango wa Diddy n’inshuti ze bari bitabiriye iburanisha bafite icyizere ko uyu muraperi azarekurwa, bityo bakaba bari bashyize hamwe amafaranga y’ingwate. Ariko nyuma yo kumva icyemezo cy’umucamanza, byabababaje cyane ndetse bamwe bararize.

Urubanza rwe ruteganyijwe gusomwa ku wa 3 Ukwakira 2025, ari nabwo hazamenyekana igihe azamara muri gereza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *