Leta ya Iran yatangaje ko abantu 610 bamaze gupfira mu bitero bya Israel, mu ntambara imaze iminsi 12 ikomeje guca ibintu hagati y’ibi bihugu byombi. Ni umubare wiyongereye cyane mu gihe ibikorwa bya gisirikare bikomeje kwibasira ibikorwa remezo n’abaturage basanzwe.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Umuvugizi wa Minisiteri y’Ubuzima ya Iran, Dr. Hossein Kermanpour, yavuze ko abarenga 4,746 bakomeretse, aho 971 muri bo bakiri mu bitaro, naho 687 bamaze kubagwa.
“Dufite abana 13 baguye muri ibi bitero, harimo umwana w’amezi abiri. Harimo kandi abagore 49, barimo babiri batwite,” – Dr. Kermanpour.
Minisiteri ivuga ko ibitaro birindwi byamaze gusenyuka burundu, hamwe n’amavuriro ane, ibigo by’ubutabazi byihuse ndetse n’imbangukiragutabara icyenda. Abakozi batanu b’inzego z’ubuzima na bo bahasize ubuzima, abandi 20 barakomereka bikabije.
Ibi bikorwa by’amahano byongeye gushimangira ubwoba n’impungenge ziri mu batuye Téhéran n’ahandi hose mu gihugu. Iran irasaba Umuryango w’Abibumbye, Umuryango wa OIC (Organisation of Islamic Cooperation), ndetse n’indi miryango mpuzamahanga, kugira icyo ikora ngo ihagarike ibitero bya Israel.
Ku ruhande rwa Israel, nta tangazo rirambuye rirashyirwa hanze kuri ibi birego bishya bya Iran. Ariko mbere, ubuyobozi bwa Israel bwakunze kuvuga ko ibikorwa byabwo bigamije “gusenya ibikorwaremezo by’iterabwoba” no “kurengera umutekano w’igihugu”.
Iyi ntambara ikomeje guteza impungenge ku mutekano w’akarere no ku isoko mpuzamahanga ry’ibikomoka kuri peteroli, mu gihe abasesenguzi bemeza ko niba amahanga atihutiye guhaguruka, hari ibyago byinshi ko byabyara intambara y’akarere yose.
