Mukamana yagaragaye ku Igicumbi asebya gahunda yo gushyingura Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi

Umugore witwa Mukamana Ange, yagaragaye asebya gahunda yo gushyingura mu cyubahiro imibiri y’Abatutsi bazize Jenoside mu Rwanda mu 1994; avuga ko bimeze nko kubashyira ku ngazi (etagere bamanikaho ibicuruzwa muri butike).

Ibi Mukamana uvuga ko yarokoye mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Gatenga, ahazwi nka Nyanza ya Kicukiro, yabivuze tariki 21 Kamena 2025, mu kiganiro cy’Aabigize ishyirahamwe rutwitsi ryiyise ‘Igicumbi’ rikorera mu bwihisho iyo mu Burayi na Amerika.

Ni ikiganiro izo nyangabirama zise ‘Imyaka ya 31 y’ubucikacumu n’ubushingwacumu’; aho abo bambari batandukanye b’ishyirahamwe Igicumbi barimo abitwa ba Dada Gasirabo, Phillippe Basabose, Albert, Louis n’abandi barwanya gahunda za Leta y’u Rwanda mu byerekeranye n’imyumvire ya Jenoside; aho bagaragaye na none ku muyoboro rutwitsi wa youtube Igicumbi94, mu mvugo zisebya gahunda za Leta.

Uyu mugore witwa Mukamana Ange yahawe ijambo, yatangiye avuga ko yagize amahirwe afashwa kwiga kuva mu mashuri abanza kugeza arangije Kaminuza; gusa aza kugoreka ururimi atangira kuvuga ko yari azi ko akarengane karangiye, ariko ko gutotezwa byakomeje nyuma y’aho Inkotanyi zihagarikiye Jenoside yakorerwaga Abatutsi mu Rwanda; gusa ukibaza umuntu wafashijwe kwiga kugera ku rwego rwa Kaminuza ukuntu yarenganijwe bikakuyobera.

Uyu mugore ugira isoni nke kandi, yanagaragaye asebya gahunda yo gushyingura mu nzibutso imibiri y’Abatutsi bazize Jenoside, agereranya iyi gahunda no gushyira imibiri mu ngazi bacururizaho muri za butike.

Mu ijwi rye ati “Kuri gahunda yo gushyingura abacu, ukumva ko bari aha n’aha wajya kureba ugasanga sinzi uko nabivuga bari nko muri etagere, ntabwo ari ibintu nakiriye. Ni ibikomere nagendanye n’ubu nkigendana, gusa nta kundi ni politiki FPR igenderaho n’iyo wagerageza kugira icyo uvuga, bikaba ikibazo; ari nabyo bituma bavuga ko ubivuze afite ingengabitekerezo ya Jenoside.”

Mukamana Ange Noella tuzi neza hariya mu Gatenga yafashijwe n’igihugu muri byose amaze kurengwa yirukira mu Burayi.  Muri icyo kiganiro yavuze ko Leta ntacyo yamariye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, yongeraho kandi imvugo igayitse mu kunenga gahunda ya Leta yo gushyingura mu nzibutso.

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame niwe ujya ukunda kuvuga ko ‘Ntawe ugambanira u Rwanda ngo bimugwe neza’; bityo uyu Mukamana wihishe mu Burayi nawe ibyo akora n’ibyo avuga byose umunsi umwe bishobora kuzamugaruka; na cyane ko Abanyarwanda baca umugani bagira bati “Inyoni iraguruka ikarara mu giti”.

Mukamana Ange Noella wafashijwe byinshi na Leta y’u Rwanda, ubu akaba asebya gahunda zayo aho yihishe iyo mu Burayi.

Mu bujiji bwa Mukamana Ange Noella na bagenzi be, biragaraga ko batazi igihugu kirwana n’ikindi kandi ibyo bakora byose bizabagaruka; kuko batazamenya ikibakubise.

Abambari ba Igicumbi ubwo bahaga umwanya Mukamana mu kiganiro cyabo.

2 thoughts on “Mukamana yagaragaye ku Igicumbi asebya gahunda yo gushyingura Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi

  1. Bikwiye kwamaganwa cyane rwose, nuko nawemerewe kuvuga hano iwacu. Umuntu iyo yatabarutse arashyingurwa mu cyubahiro kimukwiye, ntabwo aribyo kubahoza hariya , natwe byaduteye ihungabana ryo mu mutima ridashira.

  2. Ariko rero narumiwe koko, abantu nkaba baracyabaho, ubundi habura iki ngo Leta ibashyire ku murongo ukwiye? Ngo hehe??muri etageur ??Ntuzatinda kubona ko wibeshye kuko urimo urakora mu jisho abayobozi. Nta n ubwo waba ubaye uwa mbere erega.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *