Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Einat Weiss, yatangaje ko intambara igihugu cye gihanganyemo na Iran ari urugamba rwo kurengera Isi, kuko ikibazo Iran iteje atari icy’akarere gusa ahubwo kireba amahanga yose.
Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru i Kigali, Ambasaderi Weiss yavuze ko igitero Israel yagabye muri Iran gishingiye ku makuru y’ubutasi yagaragaje ko Iran yari hafi kugera ku rwego rwo gukora intwaro kirimbuzi.
Yagize ati: “Twabonye amakuru y’ubutasi yerekana ko Iran yari hafi kugera ku rwego rwo kugira intwaro icyenda za kirimbuzi, aho bari bageze ku gipimo cya 90% cya Uranium gishobora gukoreshwa muri izo ntwaro.”
Uyu mudipolomate yavuze ko muri iyi mezi atatu ashize, Iran yihutiye gutunganya Uranium mu buryo buteye impungenge, nubwo icyo gihe yari ikiri mu biganiro na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Yagize ati: “Bari barenze umuvuduko wari usanzwe ukoreshwa mu myaka 20 ishize. Israel ntiyari kwihanganira ibyo bimenyetso.”
Ambasaderi Weiss yasobanuye ko igisirikare cya Israel gishyira imbaraga mu kugaba ibitero ku nyubako n’ibikorwa bya gisirikare bya Iran, mu gihe Iran yo igaba ibitero ku baturage basivili.
Ati: “Iran irasa abaturage, kandi ni igihugu kinini kurusha Israel. Intego yabo ni ukurimbura no kwica. Naho Israel irasa ibikorwa bya gisirikare.”
Yongeyeho ko Israel idafite ikibazo n’abaturage ba Iran, ahubwo ko ikibazo ari ubuyobozi bw’icyo gihugu:
“Abanya-Iran ni inshuti za Israel. Ntabwo turi kurwana nabo, ahubwo dufitanye ikibazo n’ubuyobozi bwabo.”
Ambasaderi Weiss yagaragaje ko abaturage ba Israel bafite umutekano muke kubera ibyo bitero:
“Hari abantu bamaze iminsi itatu bataryama kubera guhunga ibisasu byarashwe na Iran.”
Ambasaderi Weiss yavuze ko n’ubundi bihugu byo mu Burasirazuba bwo Hagati (Middle East), birimo ibihugu by’Abarabu, bidashyigikiye ko Iran itunga intwaro kirimbuzi nubwo bitabivugira mu ruhame.
Yagize ati: “Ntabwo ari Israel yonyine byagirira ingaruka. N’Isi yose irimo ibihugu by’Abarabu ntibishaka ko Iran itunga izo ntwaro.”
Ambasaderi Weiss yavuze ko Israel isanzwe ifitanye umubano wihariye na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ariko yanga gutangaza byinshi ku bufasha Amerika ishobora gutanga muri iyi ntambara.
Yongeyeho ko ibiganiro na Iran bigoye, ati: “Nta buryo bw’ibiganiro n’umuntu ushaka kukwica. Iran ifite intego yo kurimbura Israel, ntabwo ari intwaro zo kwirwanaho bashaka, ahubwo ni izo gutera.”
