“Genesis Dance Showcase”: Umushinga mushya wa Mashirika uhuza impano z’ababyinnyi n’ubuhanzi bugezweho

Sosiyete y’ubugeni n’itangazamakuru ya Mashirika Performing Arts and Media, imaze imyaka irenga 25 ikoresha ubuhanzi mu gukiza ibikomere by’amateka no guteza imbere impano z’urubyiruko, yatangije ku mugaragaro umushinga mushya witwa “Genesis Dance Showcase”. Uyu mushinga ugamije guhuza ababyinnyi bashya n’abamaze kumenyekana, binyuze mu mbyino nk’ururimi rw’ubuhanzi, hagamijwe impinduka nziza mu muryango nyarwanda.

“Genesis Dance Showcase” ni igitekerezo cyavutse nyuma y’amasomo y’imbyino zigezweho yatangijwe na Mashirika mu 2018, aho abanyeshuri bigaga imbyino n’ikinamico bashyirwaga hamwe mu itsinda ryiswe “Team Genesis” . Uyu mushinga mushya uje gukomeza iyo nzira, uha urubuga ababyinnyi bafite impano ariko badafite aho bazigaragariza, bakabasha guhura n’abahanzi b’indirimbo baririmba ‘live’, abamurika imideli n’abandi banyabugeni bakoresha ikoranabuhanga.

Nk’uko Hope Azeda, washinze akanayobora Mashirika, abivuga, intego ni ugukoresha ubuhanzi mu gukiza abantu no kubafasha kwiyubaka mu gihe ikoranabuhanga ririmo kuganza ubumuntu. Ati: “Turi kugerageza gutuma ubuhanzi bukora inshingano yabwo kuko ubuzima bwa muntu buri kurigiswa n’ikoranabuhanga. Ubu ni uburyo bwo gutuma abanyempano bato batangira kwiyubakira umwihariko mu nkuru zabo, banahura n’abamaze kubaka amazina, bikabaha amahirwe y’imikoranire n’iterambere”.

Mu bitaramo bya mbere bya “Genesis Dance Showcase”, ababyinnyi batandukanye bagaragaje imbyino zifite ubutumwa bukomeye. Urugero ni Chris Hirwa, wagaragaje imbyino yise “Pulses of Change”, isobanura urugendo rw’umuntu ushaka kumenya uwo ari we nyir’izina n’ibyo yifuza, ariko ahanganye n’ibyo sosiyete imwifuzaho.

Samuel Irabizi, umubyinnyi w’intore, yagaragaje uko yatangiye gukunda imbyino akiri umwana, ariko ntawamushyigikiraga. Yavuze uko yiga guca umugara byamugoye, ariko nyuma y’umwaka umwe w’imyitozo, yabaye Intore.

Frank Niyonkuru yerekanye imbyino yise “The Face I Hide”, isobanura urugamba umuntu agirana hagati y’iyo sura yerekana mu ruhame n’iyo aba ahishe mu mutima we. Yasobanuye ko umubiri we wabaye nk’igikoresho cy’imivurungano yo mu mutima, ariko imbyino zamuhaye uburyo bwo kwibohora no gukira.

Hope Azeda asaba ababyeyi gushyigikira abana babo igihe cyose babonanye impano, kuko “imitekerereze mibi” ari yo yatumye impano nyinshi zipfa zitamenyekanye. Ati: “Ubuhanzi ni ikintu kigoye gupima si nk’uko wajya kugura imigati! Si ikintu gifatika. Ni ikintu cyo mu mwuka, ni yo mpamvu benshi batabusobanukirwa. Iyo umubyeyi adashyigikiye umwana, bitera ipfunwe, kwigunga, rimwe na rimwe bikabyara imyitwarire mibi yavamo kwiyahura. Ibyo bigomba guhagarara”.

Mashirika Performing Arts and Media yashinzwe mu 1997 na Hope Azeda, nyuma yo kugaruka mu Rwanda avuye mu buhungiro muri Uganda. Yize ibijyanye n’ubugeni muri Makerere University, aho yize ibijyanye n’imbyino, umuziki n’ikinamico. Mashirika imaze gukora imishinga irenga 70, irimo “Africa’s Hope” yagaragajwe mu 2004 ku isabukuru y’imyaka 10 y’icyunamo, “Bridge of Roses” mu 2014, na “Generation 25” yagaragajwe mu 2019.

Mu 2015, Hope Azeda yatangije Ubumuntu Arts Festival, igikorwa ngarukamwaka kibera ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, kigamije gukoresha ubuhanzi mu kwimakaza ubumuntu no gukiza ibikomere by’amateka.

“Genesis Dance Showcase” ni umushinga uje gufasha ababyinnyi n’abandi banyabugeni bato kubona urubuga rwo kugaragaza impano zabo, guhura n’abamaze kumenyekana, no gukoresha ubuhanzi mu gukiza ibikomere no guteza imbere sosiyete nyarwanda. Ni intambwe ikomeye mu rugendo rwa Mashirika rwo gukoresha ubuhanzi nk’intwaro y’impinduka nziza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *