Kuva intambara agate y’umutwe witwaje intwaro wa M23 yatangira, ni kenshi hagiye havugwa ko uyu mutwe ufashwa n’igisirikare cy’u Rwanda; ni mugihe ubutegetsi bw’u Rwanda buhakana aya makuru.
Ibi ni ibintu byatangiye mu mwaka wa 2013 ubwo uyu mutwe washingwaga, ndetse hagatangira gushaka abantu bazawujyamo ubwo boherezaga abasirikare gushaka abasore n’inkumi mu mashuri ya kaminuza n’ayisumbuye bakajya guhabwa imyitozo ya gisirikare ubundi bakajya gufasha uwo mutwe gucukura amabuye ya agaciro muri Kongo ndetse no kwica impunzi zo mu bwoko bw’abahutu bari mu mutwe wa FDLR uzwiho kugaba ibitero ku Rwanda.
Hari abagwa muri izo ntambara ariko ntihagire umunya irengero ryabo kuko birwa batwarwa buri munsi uko bwije n’uko bucyeye bakicwa, ariko imiryango yabo ntibashe no kubona byibuze imirambo yabo ngo ibashyingure mu cyubahiro.
Leta y’u Rwanda yagiye ihakana kenshi aya makuru ivuga ko abasirikare b’u Rwanda ntaho bahuriye n’Umutwe wa M23, ikavuga ko ari abo mu bwoko bw’Abanyamurenge barwanira kugira uburenganzira ku gihugu cyabo; ni mu gihe Leta ya Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo iyobowe na Perezida Antoine Felix Tchisekedi ivuga ko ari abanyarwanda.
Inkuru ya Ujeneza Abraham
