Nyaruguru: Amaso y’abaturage yaheze mu kirere bategereje ifumbire

Mu kwezi k’ugushyingo uyu mwaka wa 2017, Leta y’ u Rwanda yaguze ifumbire mu Buyapani ingana na toni 50 zigomba kunganira abaturage batuye mu karere ka Nyaruguru, byemezwa n,Inteko Ishingamategeko ndetse bitambutswa mu bitangaza makuru bya Leta; ariko kugeza ubu abaturage barayitegereje baraheba, mu gihe Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi yirinze kugira icyo ibivugaho.

Ibi ni ibyagarutsweho n’abaturage bo muri aka Karere ka Nyaruguru ubwo twabasuraga, bakavuga ko ifumbire bijejwe ari ikinyomya cya mbaye ubusa kuko itigeze ibageraho.

Bamwe muri abo baturage batifuje ko amazina yabo atangazwa ku bw’umutekano wabo, bavuga ko abayobozi babo baje bagakora ibarura ry’abakeneye ifumbire kugira ngo bazamure umusaruro wabo w’ubuhinzi, ndetse babwirwa ko Leta y’u Rwanda yiyemeje kuyibaha muri gahunda izwi nka ‘Nkunganire Muhinzi’; gusa ngo ibi byaje kuba nk’inzozi kuko na nubu itarabageraho.

Hari amakuru avuga ko muri iyi gahunda, Leta yatumije ifumbire igera kuri Toni 500 yo gufasha aba bahinzi kwihaza mu biribwa no gusagurira amasoko; gusa irengero ryayo rkaba rikomeje kuba amayobera; ndetse abafite amakuru kuri iri nyerezwa birinda kugira icyo batangaza bavuga ko byabagiraho ingaruka mu buzima bwa buri munsi.

Aabaturage bavuga ko kugeza mu mirima yabo imbuto zaboreye mu butaka kubera ifumbire bemerewe ariko amaso agahera mu kirere, mu gihe abagerageje gukurukirana iki kibazo barimo uwitwa Nsengimana Emmanuel, Bizumuremyi Eric ndetse na bagenzi babo bagera kuri batatu, bose uko ari batanu batawe muri yombi bakaba barafunzwe nta gikurikira, nta no kugezwa mu rukiko nngo hakurikizwe inzira y’ubutabera.

Mu gusura imiryango kugira ngo tumenye niba barabajije muri RIB cyangwa Polisi, bavuga ko bababwira ko abo bantu ntabo bafite, kandi ko kugeza n’ubu bataragaruka kuko bagiye bagiye gutanga ikirego ku bw’ifumbire yaburiwe irengero kandi barayisezeranyijwe ntibayibone kandi ubuhinzi aribwo bubatunze n’imiryango yabo.

Mu ngero batanga, bavuga ko abana babo babuze amafaranga y’ishuri kandi no kubona ibyo kurya nabyo birimo kubagora kuko nta musaruro babashije kubona ngo babone ibibatunga banasagurire isoko ngo babone amafaranga yo kwikenuza.

Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi yatanze amabwiriza ko abantu bahuza ubutaka bagahinga imbuto imwe mu gihe umuhinzi  yahingaga imbuto nyinshi; kuko n’ubwo imvura yabura cyangwa zimwe zikabora basaruraga izindi zikabasha kubabeshaho.

Ni mu gihe twajyerajyeje gukora ubuvugizi kuri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi ntibadusubiza, kuko kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru Minisitiri Mukeshimana Geraldine yanze kwitaba telefoni ntiyanasubiza ubutumwa bugufi twamwandikiye.

Inkuru ya Ujeneza Abraham

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *