Mumikino ikipe ya Canada U17 ikinamo umunyarwanda Nteziryayo Josh-duc yabonye insinzi ya mbere mugikombe k’isi

Ikipe y’Igihugu ya Canada y’Abatarengeje imyaka 17 ikinamo myugariro w’Umunyarwanda, Nteziryayo Josh-Duc, yabonye intsinzi ya mbere mu Gikombe cy’Isi nyuma yo gutsinda Uganda ibitego 2-1.

Mu ijoro ryo ku wa Gatatu, tariki ya 6 Ugushyingo 2025, ni bwo kuri Doha Sports City habereye umwe mu mikino y’Umunsi wa Mbere mu Itsinda K ry’Igikombe cy’Isi cy’abakiri bato kiri kubera muri Qatar.

Ni umukino wari wahuje Ikipe y’Igihugu ya Uganda ndetse n’Ikipe y’Igihugu ya Canada, ziri mu itsinda rimwe n’u Bufaransa bwatsinze Chile ibitego 2-0.

Nteziryayo Josh-Duc ari mu bakinnyi 11 Canada yabanje mu kibuga muri uyu mukino, ariko intangiriro zawo ntizabagendekera neza kuko rutahizamu wa Uganda James Bogere yabaciye mu rihumye agafungura amazamu ku munota wa 25.

Canada yakinnye neza mu gice cya kabiri yabyaje umusaruro iminota 10 ya nyuma, itsindamo ibitego bibiri harimo icya Elijah Roche ku munota wa 88 ndetse n’icya Marius Aiyenero kuri penaliti ku munota wa munani w’inyongera.

Iyi ntsinzi yatumye Canada y’Abatarengeje imyaka 17 itangirira ku mwanya wa kabiri w’Itsinda K riyobowe n’u Bufaransa, Uganda ikaba iya gatatu mu gihe Chile ari iya nyuma.

Nubwo Nteziryayo w’imyaka 16 ukinira CF Montréal FC y’abatarengeje imyaka 18 akinira Canada U17, hari amahirwe ko mu Ikipe y’Igihugu y’Abakuze yakinira u Rwanda dore ko na cyo ari igihugu cye cy’amavuko.

Amategeko y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) yemerera umukinnyi gukinira ibihugu bibiri, kimwe mu ikipe y’abato n’ikindi mu ikipe y’abakuru.

Mu gihe Nteziryayo yahamagarwa mu Ikipe y’Igihugu y’Abakuru ya Canada agakina irushanwa ryemewe na FIFA, amahirwe ye yo gukinira Amavubi yaba arangiye. Keretse imikino yakinnye ari iya gicuti kandi na byo bikabanza kwemezwa na FIFA.

Nteziryayo ni umwe mu bakinnyi ngenderwaho muri Canada U17

Abakinnyi 11 Canada U17 yabanje mu kibuga

Canada U17 yihagazeho mu minota ya nyuma

Nteziryayo Josh-Duc yafashije Canada U17 mu bwugarizi

Uganda yinjiye mu mukino mbere ya Canada

Canada U17 yishimiye kubona intsinzi ya mbere mu Gikombe cy’Isi


Kwamamaza


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *