Mu gihe cy’iminsi umunani y’amateka, Kigali yabaye umutima w’isi yose y’abakunda umukino w’amagare. Ku nshuro ya mbere mu myaka irenga ijana iyi Shampiyona ibayeho, ni bwo yari igeze ku mugabane wa Afurika, maze u Rwanda, rwari ruyakiriye, rwerekana ko ari igihugu cyiteguye gutegura ibikorwa by’akarere, mpuzamahanga n’isi yose ku rwego rwo hejuru.
Imihanda y’umujyi wa Kigali yahindutse ikibuga gikomeye, imisozi yawo iba sitade y’ikirenga, abaturage bo berekana umuco udasanzwe wo gufana, guha ikaze no gususurutsa abashyitsi. Abakinnyi, abategura amarushanwa, abashyitsi mpuzamahanga ndetse n’abarenga miliyoni bari bakurikiye ku mbuga nkoranyambaga no ku mateleviziyo, bose basangiye ibyishimo by’uko Kigali yabaye umurwa mukuru w’amagare ku isi.
Uhereye ku muhango wo gufungura wabereye muri BK Arena, kugera ku muzenguruko wa Golf wuzuye ubwiza, ku muhanda w’amabuye wo muri Kimihurura, n’umusozi uzwi cyane wa “Mur de Kigali” i Nyamirambo, abitabiriye bose babonye isura nshya y’u Rwanda. Nyabugogo, Kitabi, Nyanza ya Kicukiro n’ahandi hose hahuriye imbaga y’abafana, hagaragaye umurava, imbaraga n’umutuzo mu gushyigikira abakinnyi.
Umuco wacu, imbyino, ingoma n’amabendera yacu, byose byahindutse ikimenyetso cy’uko u Rwanda rutegura ibirori mpuzamahanga mu buryo burambye kandi bw’umwimerere. Byari ikimenyetso simusiga ko Kigali atari gusa umurwa mukuru, ahubwo ari n’iwabo w’ubumwe, ishema n’imbaraga z’abaturage bayo.
Abanyamakuru mpuzamahanga bari bahari bagaragaje ko batunguwe n’ubwitabire ndengakamere bw’abafana, ubunyamwuga mu mitegurire ndetse n’uburyo abaturage bari bafite discipline mu gihe bifatanyaga n’abakinnyi. Aho bagarukiye hose ku mbuga nkoranyambaga, ubutumwa bwinshi bwavugaga kimwe: “Ni abantu beza, bahora baseka kandi bafite igihugu cyiza kidasa n’uko Afurika isanzwe isobanurwa.” Kigali yibukije isi yose ko Afurika ishoboye kandi ifite ubushobozi bwo gukora ibikorwa bikomeye bitarenze ayo mu yindi migabane.
Ntibyatunganije gusa abaturage n’abafana, ahubwo byabaye ishimwe ku buyobozi bwiza n’icyerekezo cya Perezida wa Repubulika, Nyakubahwa Paul Kagame, washyize imbere guteza imbere igihugu mu buryo bwose bushoboka. Shampiyona y’Isi y’amagare yabaye ishimangira ry’uko politiki y’icyerekezo, imiyoborere myiza n’imbaraga z’abaturage bishobora guhindura igihugu, kikaba icyitegererezo ku ruhando mpuzamahanga.
Iyi Shampiyona ntiyari isiganwa gusa, ahubwo yabaye inkuru itazibagirana mu mateka y’u Rwanda n’Afurika muri rusange. Yerekanye aho igihugu cyavuye, aho kigeze n’uko gihagaze mu kubaka umujyi ucyeye, utekanye, utuwe n’abaturage bishimye kandi biteguye kwinjira mu iterambere rirambye.
Uko byagenze byose byatumye Kigali ishyirwa ku ikarita y’isi nk’umujyi ushobora kwakira ibirori bikomeye, kandi bikaba isomo ku bindi bihugu by’Afurika ko na byo bishobora gukora ibintu bikomeye iyo abaturage n’ubuyobozi bafatanyije.
Ubutumwa buheruka kuri iyi Shampiyona ni bumwe: twese hamwe, Abanyakigali, dukomeze gusigasira isuku y’umujyi wacu, dutere ibiti byinshi, turwanye icyahungabanya ibidukikije maze dukomeze kuba Kigali y’ishema. Abana bakiri bato bahereho bahatanira gukunda no gukinira umukino w’amagare ndetse n’indi mikino ku rwego rwo hejuru, ariko banakure bazirikana indangagaciro zo gushyira hamwe no kubaka igihugu cyacu twifuza.
Shampiyona y’Isi y’Amagare yabaye intangiriro y’indi mishinga mikuru izakomeza guhesha u Rwanda ishema, kandi nta gushidikanya ko amateka yazirikanye Kigali nk’umurwa mukuru wa siporo n’umuco w’Afurika.
