Ikigo cy’ubukerarugendo cyo muri Kenya, Hemingways Hospitality Group, cyatangaje ko kigiye kwagurira ibikorwa by’ishami ryacyo ritanga serivisi z’ingendo, Hemingways Travel, mu Rwanda.
Iki cyemezo kije nyuma y’uko muri Kamena 2025, Hemingways Hospitality yaguze ibikorwa bya Heaven Holdings Ltd, sosiyete izwi cyane mu rwego rw’ubukerarugendo mu Rwanda, ifite ibigo nka The Retreat Hotel, Heaven Restaurant na Heaven Boutique Hotel. The Retreat ni imwe mu mahoteli yamenyekanye cyane ubwo yakiraga Umwami Charles III w’u Bwongereza mu ruzinduko rwe mu Rwanda mu 2022.
Hemingways Travel, yashinzwe mu 1955 muri Kenya, imaze imyaka 70 itanga serivisi z’ubukerarugendo bwisumbuyeho. Yubatse izina mu gutegura ingendo z’abacuruzi (corporate travel), ibiruhuko by’ikirenga, ndetse n’ubukerarugendo busanzwe mu bihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba.
Kuri ubu kandi ifite ishami ryihariye ryitwa Hemingways Expeditions, rishinzwe gutegura ingendo z’ikirenga (luxury destination management). Iri shami ryitezweho gufasha abakerarugendo bifuza gusura ibyiza nyaburanga by’u Rwanda, birimo gusura ingagi mu Birunga, gutembera mu ishyamba rya Nyungwe, ibirwa n’imyidagaduro ku Kiyaga cya Kivu, Pariki y’Akagera, n’umurwa mukuru Kigali.
Ubwo Hemingways Travel yizihizaga Isabukuru y’imyaka 70, Umuyobozi wayo mukuru, Dr. Joseph Kithitu, yavuze ko ikigo kiri kwinjiza imikorere ishingiye ku ikoranabuhanga rigezweho, cyane cyane mu gukoresha Artificial Intelligence (AI) mu gutegura no gucunga ingendo, ariko ntigihungabanye ku ndangagaciro yo guha abakiliya serivisi zinoze.
Dr. Kithitu yagize ati:
“Urugendo rw’imyaka 70 rwadufashije kubaka icyizere no kumenya guhangana n’ibyifuzo by’abakiliya bacu. Ubu turimo kureba imbere dushyize amaso ku mahirwe ari muri Afurika y’Iburasirazuba no muri Afurika yose muri rusange, ari na yo mpamvu dukomeje gushora imari mu karere ndetse no mu ikoranabuhanga rigezweho.”
Mu myaka yose imaze ikora, Hemingways Travel yamamaye ku rwego mpuzamahanga ku bw’ubunyamwuga, imiyoborere ishingiye ku guha agaciro abakiliya ndetse no kuba umwe mu bafatanyabikorwa bakomeye mu iterambere ry’ubukerarugendo bwa Afurika.
