U Bwongereza mu bibazo bikomeye nyuma yo guhagarika gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda

Chris Philp, umwe mu bayobozi bakomeye b’ishyaka rya Conservative mu Bwongereza, yatangaje ko Minisitiri w’Intebe Keir Starmer ari mu bihe bikomeye nyuma yo guhagarika gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda, ibintu byakuruye impaka ndende mu gihugu.

Philp yavuze ko guverinoma iyobowe n’ishyaka ry’Abakozi ifite intege nke ku bijyanye n’umutekano w’igihugu, ndetse ko guhindura icyerekezo kuri iyi gahunda byatumye ikibazo cy’abimukira kirushaho gukomera.

Ati: “Minisitiri w’Intebe ashobora kuba asigaye atabona n’amasaha yo gusinzira bitewe n’ingaruka z’ihagarikwa ry’iyi gahunda. Ubu umutekano w’igihugu uri mu kaga.”

Umubare w’abimukira muri hoteli wiyongereye

Amakuru aturuka muri Guverinoma y’u Bwongereza agaragaza ko kuva guverinoma y’ishyaka ry’Abakozi yajyaho, umubare w’abimukira bacumbikirwa muri za hoteli wiyongereye ku kigero cya 8%. Ibi bibaye nyuma y’uko guverinoma yari ibabanjirije yari yabagabanyijeho hafi 50% mu mezi icyenda gusa.

BBC yatangaje ko mu kwezi kwa Kamena 2025, abimukira bari muri hoteli bari bageze ku 32,059 ugereranyije na 2,474 bariho mbere y’aho, mu gihe muri Nyakanga honyine hinjiye 212 bashya naho muri Kanama hinjira 210.

Guhindura amategeko ku banyeshuri b’abanyamahanga

Minisitiri w’Umutekano, Yvette Cooper, ateganya kugeza mu Nteko Ishinga Amategeko umushinga w’amategeko mashya agamije guhangana n’ikibazo cy’abimukira. Muri ayo mavugurura harimo no guhagarika abanyeshuri bo mu mahanga barangije amasomo kubura visa zibemerera kuguma mu Bwongereza, kuko abenshi basaba ubuhungiro nubwo mu bihugu byabo nta bibazo bikomeye bihari.

Guverinoma kandi yatangaje ko yahagaritse gahunda yo guhuriza imiryango hamwe ku bari mu mahoteri, igamije guhagarika ukwiyongera kwabo.

Impungenge ku mutekano

Chris Philp yanenze bikomeye uburyo guverinoma iriho iri kwitwara, avuga ko ikibazo cy’umutekano gikomeje gufata indi ntera bitewe n’iyi politiki nshya. Yatanze urugero ku bimukira bamwe bakurikiranyweho ibyaha bikomeye birimo n’ihohotera rishingiye ku gitsina.

Ati: “Birarambiranye. Iyo gahunda igaragara ko idakomeye ku mutekano. Icyo igihugu gikeneye ni uguhagarika 100% abinjira mu gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko.”

Abasesenguzi bavuga ko kuva ishyaka ry’Abakozi ryafata ubutegetsi, umubare w’abimukira binjirira mu Bwongereza banyuze mu muhora wa English Channel wikubye inshuro nyinshi, ukaba umaze kurenga ibihumbi 127.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *