Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje icyemezo gishya gihagarika itangwa rya visa ku bantu bose bafite pasiporo za Palestine, uretse gusa abashaka kwimukira muri Amerika nk’abimukira ba burundu.
Itangazo ryashyikirijwe ambasaderi ba Amerika n’abahagarariye inyungu zayo hirya no hino ku Isi ku wa 18 Kanama 2025 ryasabaga ko nta muntu ufite pasiporo ya Palestine wemerewe visa zose zitari iz’abimukira. Izi zirimo iza ba mukerarugendo, abashaka kwiga, abashoramari, abarimu n’abashaka kwivuza muri Amerika.
Ubu buryo bushya bwashyizweho n’ubutegetsi bwa Perezida Donald Trump, buvuga ko bugamije “kurinda umutekano w’igihugu.” Ariko abasesenguzi bavuga ko ari intambwe ikomeye yo gukumira abayobozi n’abaturage ba Palestine kwinjira muri Amerika, cyane cyane muri iki gihe ibihugu bimwe bikomeye ku Isi bikomeje gushyigikira ko Palestine yemerwa nka Leta yigenga.
Ku wa 16 Kanama 2025, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika yari yatangaje ko itangwa rya visa ku banyapalestine rihagaritswe by’agateganyo, ibintu byahise bituma abayobozi bakomeye barimo Perezida wa Palestine Mahmoud Abbas badashobora kwitabira inama y’Akanama ka Loni gashinzwe umutekano yabereye i New York.
Ibi bibaye mu gihe umubano hagati ya Amerika n’Ubuyobozi bwa Palestine urushaho kuzamba, mu gihe ibihugu byinshi by’i Burayi n’ahandi bikomeje kugaragaza ubushake bwo gushyigikira ko Palestine iba Leta yigenga kandi yemewe n’amategeko mpuzamahanga.
