Nyuma y’inama yabereye i Alaska yahuje Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, na Perezida Donald Trump w’Amerika mu cyumweru gishize, Putin yatangaje ibintu by’ingenzi yifuza ko byubahirizwa kugira ngo intambara yo muri Ukraine irangirire aho igeze.
Mu byo u Burusiya busaba, harimo ko Ukraine idashyirwa mu Muryango wa NATO, ko nta ngabo z’ibihugu by’Iburengerazuba zizashyirwa ku butaka bwayo, ndetse n’akarere kose ka Donbas kagashyirwa ku mugaragaro mu maboko y’u Burusiya.
Itangazo rya Reuters ryemeza ko ibyo bisabwa u Burusiya bwabishyikirije ku mugaragaro Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Muri byo kandi, Putin yagaragaje ko yemera kureka bimwe mu bice byari byarafashwe mu turere twa Kharkiv, Sumy na Dnipropetrovsk, ndetse ko nta bindi bice bishya u Burusiya buzafata mu turere twa Kharkiv na Zaporizhzhia.
Ibi bifatwa nk’impinduka ugereranyije n’ibyifuzo bya 2024, ubwo u Burusiya bwari bwasabye ko Ukraine igomba gutanga uturere tune twose bwigaruriye mu 2022 ari two Donetsk, Luhansk, Kharkiv na Zaporizhzhia.
Nyuma y’imyaka irenga itatu y’intambara, u Burusiya bumaze kwigarurira munsi ya 20% y’ubutaka bwa Ukraine. Hafi 7% by’ubu butaka bwari bwarafashwe mu 2014 ubwo Crimea yafatwaga ku mugaragaro. Ubu ingabo za Moscow zigenzura hafi akarere kose ka Luhansk, 75% ka Donetsk, Kherson na Zaporizhzhia, ndetse n’agace gato muri Sumy, Kharkiv na Dnipropetrovsk.
Nyamara kuva mu mpeshyi ya 2022, Ukraine yakomeje kwisubiza bimwe mu bice byari byarafashwe, birimo Kherson na Kharkiv, bigaragaza ko iyi ntambara imaze igihe kirekire nta ruhande rurageraho intsinzi isobanutse.
