Bujumbura: Brig. Gen. Bertin Gahungu yatawe muri yombi na SNR

Mu gitondo cyo ku wa 21 Kanama 2025, Urwego rw’Uburundi rushinzwe Iperereza (SNR) rwataye muri yombi Brigadier General Bertin Gahungu, umwe mu basirikare bakomeye bakunze kuvugwa mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi mu myaka ishize.

Amakuru aturuka i Bujumbura avuga ko Gahungu yafatiwe ku cyicaro gikuru cya Polisi, ahita ajyanwa muri kasho ya SNR, ari kumwe n’abarinzi be na bo bafashwe. Kugeza ubu, inzego z’umutekano ntiziratangaza icyateye ayo gufatwa.

Brig. Gen. Gahungu yari amaze imyaka ibiri akorera muri Ambasade y’u Burundi ku cyicaro cy’Umuryango w’Abibumbye i New York, aho yoherejwe muri 2021, ariko akaza kugarurwa mu gihugu muri Gicurasi 2025.

Uyu musirikare si ubwa mbere avuzweho ibikorwa bikomeye. Mu 2007, yakunze kugarukwaho mu ifungwa rya Hussein Radjabu, wahoze ayobora ishyaka CNDD-FDD, ashinjwa umugambi wo guhungabanya umutekano w’igihugu. Icyo gihe, byavugwaga ko hari abaturage bafashwe bagakorerwa iyicarubozo kugira ngo batangire Radjabu.

Mu 2015, ubwo habaga imyigaragambyo yo kwamagana manda ya gatatu ya Perezida Pierre Nkurunziza, Brig. Gen. Gahungu yayoboraga iperereza imbere mu gihugu, anashinjwa uruhare mu bikorwa byo kwica no kuzimiza abantu batavuga rumwe na Leta. Muri icyo gihe, n’abanyamakuru ntibatanzwe, kuko umwe ukorera Radio France Internationale (RFI), Esdras Ndikumana, yakubitiwe ku cyicaro cya SNR bivugwa ko ari ku mabwiriza ye.

Ubu gufatwa kwe kwabaye mu gihe mu Burundi hakomeje kugaragara impinduka mu nzego z’umutekano, bikaba bitegerejwe uko dosiye ye izakurikiranwa n’ubutabera.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *