Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, ari mu bayobozi bo hirya no hino ku Isi bashyigikiye ko Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yahatana ku gihembo cy’amahoro ku rwego mpuzamahanga kizwi nka Nobel Peace Prize.
Mu kiganiro yahaye ikinyamakuru cyo muri Amerika Breitbart News, Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko Trump akwiye iri shimwe kubera uruhare rwe mu gushimangira amasezerano y’amahoro hagati ya Repubulika y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Ku wa 27 Kamena 2025, Nduhungirehe na mugenzi we wa RDC, Thérèse Kayikwamba Wagner, basinyanye amasezerano y’amahoro i Washington D.C, ku bufatanye bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Nyuma yo gusinya, bombi bakiriwe na Trump, bagirana ibiganiro byakurikiwe no gutumira Perezida Paul Kagame na Félix Tshisekedi mu biganiro byagutse ku bufatanye mu bukungu.
Uretse Nduhungirehe, White House yagaragaje abandi bayobozi b’ingenzi bashyigikiye kandidatire ya Trump muri Nobel y’Amahoro, barimo Nikol Pashinyan, Minisitiri w’Intebe wa Armenia; Ilham Aliyev, Perezida wa Azerbaijani; Hun Manet, Minisitiri w’Intebe wa Cambodia; Oligui Nguema, Perezida wa Gabon; Benjamin Netanyahu, Minisitiri w’Intebe wa Israel; ndetse na Guverinoma ya Pakistan.
Trump, uheruka gushyirwa ku rutonde rw’abashobora guhabwa Nobel mu 2019 na 2020, akunze kuvuga ko akwiye iri shimwe bitewe n’uruhare yagize mu gukemura amakimbirane hagati ya Israel na Iran, u Burusiya na Ukraine, ndetse n’andi makimbirane yo mu karere k’Ibiyaga Bigari. Mu 2020, yashyizwe ku rutonde kubera amasezerano yiswe Abraham Accords, yasinye hagati ya Israel, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu na Bahrain.
Igihembo cya Nobel y’Amahoro gitangwa buri mwaka ku muntu cyangwa itsinda ryakoze ibikorwa by’ingenzi bigamije amahoro, iterambere n’ubumwe hagati y’abantu n’ibihugu. Ni kimwe mu bihembo bifatwa nk’ibikomeye cyane ku rwego rw’Isi.
