Ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye cyane cyane TikTok, X (Twitter) na Instagram, haravugwa cyane ‘#NickiMinajPoseChallenge’, ihuriza hamwe abantu bifata amashusho bahagaze ku kaguru kamwe, bambaye inkweto ndende (talon), bakagerageza kwigana uburyo umukinnyi w’icyamamare Nicki Minaj yagaragaye mu mashusho y’indirimbo ye.
Iyi challenge yakwirakwiye cyane nyuma y’uko amashusho ya Nicki Minaj ari ku ruhande rwa piscine mu ndirimbo ye “High School” yasohotse mu 2013, yongeye kugaruka kuri internet. Ku isegonda rya 0:34, Nicki Minaj agaragara yambaye inkweto ndende, yasobekeranyije amaguru, aho ari ku kaguru kamwe, akandi kari hejuru—ari nayo pose yateje iyi challenge.
Muri Mata 2025, umunyatiktok witwa @1jacore yagerageje kongera gukora iyi pose ya Nicki Minaj. Amashusho ye yakwirakwiye cyane, bituma n’abandi benshi batangira kwigana iyo pose, maze havuka #NickiMinajChallenge.
Kuri TikTok yonyine, iyi challenge imaze gukorwaho amashusho arenga ibihumbi 115. Abitabira iyi challenge barushanya ubuhanga n’ubushake bwo guhanga udushya, aho bamwe bahagaze ku makarito ya Jenga, amacupa, ibikoresho bya siporo, ibitabo, ndetse n’ibirahuri—bose babigerageza bambaye inkweto ndende.
Impuguke mu myitozo ngororamubiri, Stephanie Mansour, yabwiye urubuga Today.com ko iyi challenge ishobora guteza akaga ku bantu bagerageza kuyikora batitondeye.
Ati: “Sintekereza ko ari byiza gukora imyitozo uhagaze ku kaguru kamwe wambaye inkweto ndende, keretse niba ari igice cy’ubuhanzi cyangwa ikinamico. Bishobora gutera imvune ku bantu batabizi neza.”
Mu Rwanda, iyi challenge nayo yateye inkunga yo kwirekura ku rubyiruko n’abamamaza imideli cyangwa imbuga zabo. Bamwe mu bamaze kugaragara bayikoze barimo Umukundwa Clemence uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga nka Cadette, ndetse na DJ Sonia, bifashe amashusho bakayakwirakwiza ku mbuga zabo bwite.
Iyi challenge irimo kuba umuyaga mushya mu myidagaduro y’uruhererekane, igaragaza ukuntu internet igira uruhare rukomeye mu guhuza imico, ibyamamare n’abafana babo, haba ku rwego rw’Isi ndetse no mu Rwanda.
